Zaburi 55 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ry’umuntu watereranywe n’incuti ye

1Igenewe umuririmbisha, igaherekezwa n’inanga z’imirya. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi.

2Mana yanjye, umva isengesho ryanjye,

ntiwirengagize ugutakamba kwanjye.

3Wite ku byo nkubwira, maze unsubize!

Dore nazindaye, ndaganya nteshaguzwa,

4kubera induru umwanzi amvuzaho,

n’inkeke nshyizweho n’umugiranabi.

Koko rero bampurijeho ubugome bwabo,

bantera buje umujinya.

5Umutima wanjye urasabayangwa mu gituza cyanjye,

ubukangarane simusiga bwambundikiye,

6ubwoba n’umushyitsi byantashye,

none ubu ndatengurwa wese.

7Nuko ndavuga nti

«Iyaba nari mfite amababa nk’ay’inuma,

kugira ngo nigurukire, nshake aho mpungira.

8Koko nahungira kure,

ijoro nkarirara mu butayu;

9nagira bwangu, nkahasanga ubuhungiro

bundinda umuyaga w’inkubi!» (guceceka akanya gato)

10Nyagasani, sobanya amagambo yabo,

boye guhuza imvugo;

kuko nduzi urugomo n’intonganya

byabaye urudaca mu mugi,

11bigakomeza kwiyongera ku nkike zawo umunsi n’ijoro!

Muri wo nyirizina hahora ubugome n’ubwicanyi,

12mu mugi rwagati hagakorerwa amahano,

urugomo n’ubuhendanyi ntibitirimuke mu mihanda yawo.

13Yabaye ari umwanzi untuka, we namwihanganira;

yabaye ari umubisha unteye akantsinda,

we namwibeta, nkamucika.

14None ni wowe tureshya,

wowe dusanganywe, ukaba n’incuti yanjye y’amagara!

15Ni wowe twabwiranaga amabanga,

tukajyana mu Ngoro y’Imana dushyize hamwe!

16Baragashira barimbuke,

barindimukire ikuzimu ari bazima,

kuko ubugome bwagandiye iwabo, bukabarika mu mutima.

17Jyeweho, icyanjye ni ugutabaza Imana,

kandi koko Uhoraho azandokora.

18Haba nimugoroba, haba mu gitondo cyangwa se ku gicamunsi,

iyo nagirijwe n’ibyago ndaganya, ngataka,

maze akumva ijwi ryanjye,

19akangoboka, akandinda kugira icyo mba,

igihe hariho abandwanya,

n’ubwo baba benshi kangahe! (guceceka akanya gato.)

20Imana nibyumve, maze ibacishe bugufi,

yo itetse ijabiro kuva kera kose!

Bo ntibateze kwisubiraho,

kuko badatinya Imana.

21Uwo muntu yabanguye ukuboko kwe, agirira nabi incuti ze,

maze atatira igihango.

22Mu kanwa ke hasokoka amagambo aryohereye,

ariko umutima we ugahora ushoza intambara;

amagambo ye aza arusha amavuta koroha,

ariko ntibiyabuze kuba inkota zityaye.

23Tura umuzigo wawe, uwukorere Uhoraho,

na we azagutera inkunga;

ntazemera ko intungane ihungabana na rimwe.

24Naho wowe, Mana, uzabaroha mu rwobo rwasamye;

abantu b’abicanyi n’ababeshyi ntibazigera barama,

ngo bacagase nibura iminsi y’ukubaho kwabo.

Jyeweho, ni wowe niringiye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help