1Wowe Uhoraho, uri intungane!
Nyamara ariko ndashaka kugira icyo nkuburanya.
Ni koko, ndagira ngo tujye impaka ku bibazo bimwe na bimwe.
Ni kuki imigambi y’abagome ibahira?
Ni kuki abagambanyi bose bamererwa neza?
2Urabatera bagashinga imizi,
bakageza n’aho bera imbuto.
Uba bugufi y’umunwa wabo,
ariko ukaba kure y’umutima wabo.
3Wowe Uhoraho, uranzi, urambona,
kandi usuzuma ibitekerezo byanjye, biri kumwe nawe.
Abagome bashyire ukwabo nk’intama zigomba kubagwa;
ubazigamire umunsi wo kubica!
4Isi izahora mu cyunamo kugeza ryari,
ibyatsi byo ku gasozi bizahereza he kumirana?
Inyamaswa zose zirarimbutse,
kubera ubugome bw’abaturage bayo,
bo bibwira ngo «Uhoraho ntabona inzira zacu.»
(Uhoraho:)
5Niba wiruka n’abanyamaguru bakakunaniza,
uzashobora ute gusiganwa n’amafarasi?
Niba ugomba igihugu kirimo amahoro kugira ngo ugire ituze,
uzifata ute mu nzitane za Yorudani?
6Ndetse n’abo muva inda imwe, abo mu muryango wawe,
na bo barakugambanira, bakaguca inyuma,
bagakoranya abandi ngo bagushandikire utabizi.
Ntukabizere, kabone n’iyo bakubwirana umutima mwiza.
Imana itererana igihugu cyayo n’umuryango wayo7Inzu yanjye ndayitereranye,
ntaye umurage wanjye;
uwo nari narakundwakaje mugabije abanzi be.
8Umurage wanjye wambereye nk’intare mu ishyamba,
urantontomera, none narawuzinutswe.
9Ese umurage wanjye waba ari nk’inyoni y’amabara
ibyaruzi biza bishikira biturutse impande zose?
Nimugende, mukoranye ibikoko byo mu ishyamba byose;
mubizane mu munsi mukuru!
10Igitero cy’abashumba cyayogoje imizabibu yanjye,
kindibatira umurima utagira uko usa,
kiwuhindura ubutayu bw’umwirare.
11Bawuhinduye umwirare,
ndawureba imbere yanjye warangiritse, uteye agahinda.
Igihugu cyose cyabaye umwirare,
nyamara ariko nta n’umwe ubyitayeho.
12Mu mpinga zose z’imisozi yo mu butayu, haturutse abasahuzi.
Inkota ibanguwe n’Uhoraho ihinguranyije isi, irayitsemba:
nta n’umwe ukiranganwa amahoro.
13Barabiba ingano, bagasarura amahwa;
baragoka ariko nta cyo bageraho.
Nimukozwe isoni rero n’ibyo musaruye,
bitewe n’uburakari bugurumana bw’Uhoraho.
Uko Uhoraho ashaka kurera amahanga14Uhoraho avuze atya: Abagome bose duturanye bigabiza umurage nahaye Israheli, umuryango wanjye, ngiye kubarimbura ku butaka bwabo; abantu ba Yuda na bo, nzabarandura, mbavangure na bo.
15Ariko, nimara kubarandura, nzabagirira impuhwe bundi bushya, maze ngarure buri muntu mu murage we, no mu gihugu cye.
16Nibitoza kwitwara neza nk’umuryango wanjye, bakageza aho barahira izina ryanjye bati «Mu izina ry’Uhoraho muzima», mbese bakagenza nk’uko bigishije umuryango wanjye kurahira mu izina rya Behali, bityo bazashobora gutura mu muryango wanjye rwagati.
17Ariko nibatumva, iki gihugu nzakirimbura burundu, maze ngitsembe. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.