Yobu 29 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

V. UMWANZURO W’ICYO KIGANIROYOBU ARIREGURA AGANYAYobu aribuka amahirwe yari afite kera

1Yobu akomeza umuvugo we, agira ati

2«Ni nde uzansubiza imibereho nk’iyo nahoranye mbere,

igihe Imana yandindaga,

3ubwo itara rye ryamurikiraga ku mutwe wanjye,

maze urumuri rwe rukanyobora mu mwijima?

4Uwansubiza uko nari meze, igihe nari ntengamaye,

Nyir’ububasha ari we undinze,

5Imana ikiri kumwe nanjye,

igihe abana banjye bankikizaga,

6niyuhagiza amata ibirenge,

amavuta avubuka mu rutare, agatemba nk’imigezi!

7Icyo gihe, nasohokeraga ku karubanda hafi y’umugi,

nkahasanga intebe yangenewe,

8urubyiruko rwambona rukihisha,

naho abakambwe bagahaguruka banyubahiriza;

9abatware birindaga kuvuga,

iminwa yabo bakayipfuka,

10ijwi ry’ibikomangoma rigacweza,

ururimi rwabo bakaruca bakarumira.

21Baracecekaga bakantega amatwi,

bagategereza igitekerezo cyanjye.

22Iyo narangizaga kuvuga, nta wasubizagayo,

ahubwo ijambo ryanjye ryarabacengeraga,

23ugasanga bampanze amaso, nk’abategereje imvura,

bakasama nk’abarangamiye iy’umuhindo.

24Iyo nabasekeraga, baratangaraga,

bakitegereza uko nsa nta na hamwe basize.

25Ni jye wabayoboraga, nkabarangaza imbere,

nkamera nk’umwami uri hagati y’imbaga ye,

aho mbajyanye bakajya aho.

11Ni koko, uwanyumvaga wese yanyitaga umuhire,

n’umbonye wese akanyamamaza,

12kuko nakizaga umukene untakambiye,

cyangwa imfubyi yabuze kirengera.

13Abihebye bose bapfaga bandamya,

n’umutima w’umupfakazi nkawuha kwishima.

14Narangwagaho ubutungane, kandi bunyizihiye,

ubutabera ni bwo bwari igishura n’ikamba ryanjye.

15Nareberaga impumyi,

nkagendera igicumba,

16nari umubyeyi w’abakene,

kandi nkita ku magorwa ya ba nyakamwe.

17Abagiranabi nabakuraga amenyo,

nkabatesha abo bashakaga kurya.

18Ubwo naribwiraga nti «Nzapfa nshaje,

mfite imyaka itabarika nk’umusenyi;

19imizi yanjye izashorera mu mazi,

maze nijoro urume rutonde ku mashami yanjye;

20ikuzo ryanjye rizahora ari ryinshi,

kandi umuheto wanjye uzasubirana umurego.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help