Abanyakorinti, iya 1 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nimube rero abakurikiza banjye, nk’uko nanjye nkurikiza Kristu.

Imyifatire ikwiye mu makoraniro

2Ndabashimira ko muhora munyibuka, kandi mu budahemuka mukikomezamo ibyo nababwirije byose.

3Nyamara dore icyo mukwiye kumenya: Kristu ni we mugenga wa buri mugabo, umugore na we akagengwa n’umugabo; na we Kristu akagengwa n’Imana.

4Umugabo wese usenga cyangwa uhanura yitwikiriye umutwe, aba asuzuguye umutegetsi we.

5Naho umugore wese usenga cyangwa uhanura atitwikiriye umutwe, aba asuzuguye umutegetsi we; mbese ni nk’aho yaba yimojeho umusatsi.

6Niba rero umugore adateze igitambaro, n’imisatsi yose nayimareho! Nasanga ariko bimuteye isoni kwimoza cyangwa kwikemuza, natege igitambaro!

7Umugabo we ntagomba kwipfuka mu mutwe, kuko ari ishusho n’uburanga bw’Imana; naho umugore akaba ikuzo ry’umugabo we.

8N’ubundi umugabo si we wakomotse ku mugore, ahubwo umugore ni we wakomotse ku mugabo.

9Kandi umugabo koko si we waremewe umugore, ahubwo umugore ni we waremewe umugabo.

10Ngiyo impamvu umugore agomba kwambara ku mutwe ikimenyetso cy’uko agengwa, mbese abigiriye n’abamalayika.

11Nyamara muri Nyagasani umugabo wese agizwe n’umugore, n’umugore agizwe n’umugabo we.

12N’ubwo umugore yavuye ku mugabo, umugabo na we akabyarwa n’umugore, bombi baturuka ku Mana.

13Ngaho namwe nimumbwire: bishoboka bite ko umugore asenga Imana atitwikiriye umutwe?

14N’ubusanzwe biteye isoni ko umugabo atendeza imisatsi,

15nyamara ni ishema ry’umugore ko ayitunga atyo, bikurikije kamere yabo bombi, kuko umugore yayiherewe kumutwikira.

16Ahasigaye ushaka guhariranya, amenye ko atari umuco wacu, si n’uwa Kiliziya z’Imana.

Isangira rya Nyagasani

17Tuvuye muri ibyo hari n’ibindi ntabashimaho: amakoraniro yanyu, aho kubagirira akamaro, abagwa nabi.

18Icya mbere cyo, bambwiye ko, iyo muhuriye mu ikoraniro, mwiremamo ibice kandi bisa n’aho ari byo:

19wagira ngo ni ngombwa ko muri mwe habamo amakimbirane, kugira ngo ababakomeyemo bigaragaze.

20Igihe rero muteraniye hamwe, ntimuhuzwa n’isangira rya Nyagasani,

21kuko buri wese amaranira kurya ibyo yizaniye, ku buryo umwe yicwa n’inzara, undi yasinze.

22Mbese nta mazu mugira yo kuriramo no kunyweramo? Cyangwa muzanwa no gusuzugura imbaga y’Imana, no gukoza isoni abatagira icyo bafite ? Mbabwire iki se? Mbashime se ? Oya, muri ibyo simbashimye.

23Jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho : Nyagasani Yezu, araye ari butangwe, yafashe umugati,

24amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.»

25Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.»

26Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira.

27Ni cyo gituma uzarya uyu mugati, akanywa no kuri iyi nkongoro ya Nyagasani, atabikwiye, azaba acumuriye umubiri n’amaraso bya Nyagasani.

28Buri wese nabanze yisuzume rero, maze abone kurya uwo mugati no kunywa kuri iyo nkongoro;

29kuko uwarya cyangwa akanywa atubahirije umubiri wa Nyagasani, aba ariye kandi anyoye ikizamubyarira ubucibwe.

30Ni cyo gituma benshi muri mwe barwaye kandi bamugaye, ndetse bamwe bakaba barapfuye.

31Iyaba twabanzaga kwisuzuma ubwacu, nta rundi rubanza twacirwa.

32Ariko Nyagasani adutonganyiriza kutugorora, kugira ngo tutarohamana n’iyi si.

33Bityo rero, bavandimwe, igihe muhuriye gusangira, nimurindirane.

34Niba hari ushonje, nabanze ahembukire iwe, kugira ngo ikoraniro ryanyu ritababyarira ubucibwe. Ibisigaye nzabitunganya, igihe nzaba naje.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help