Intangiriro 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nuko ageze mu kigero cy’imyaka mirongo urwenda n’icyenda, Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati «Ni jye Mana Nyir’ ububasha. Ukurikire inzira zanjye ube intungane.

2Ngiranye nawe Isezerano kandi nzaguha kororoka bitagira urugero.»

3Abramu yubika umutwe ku butaka, Imana iramubwira iti

4«Ngiri rero Isezerano ryanjye nawe: uzaba sekuru w’imiryango itabarika.

5Nta bwo bazongera kukwita Abramu, ahubwo izina ryawe kuva ubu ribaye Abrahamu, kuko nzakugira sekuru w’imiryango itabarika.

6Nzaguha kororoka cyane, nzakuvanamo imiryango, kandi abami bazakuvukaho.

7Nzagirana Isezerano nawe, nzanarigirane n’abazagukomokaho. Iryo Sezerano rizahoraho, kugira ngo mbe Imana yawe, n’iy’urubyaro rwawe ubuziraherezo.

8Wowe n’urubyaro rwawe nzabaha gutunga burundu iki gihugu wasuhukiyemo, igihugu cyose cya Kanahani, maze nzababere Imana.»

Igenya: ikimenyetso cy’Isezerano

9Imana ibwira Abrahamu, iti «Uzakomeze rero Isezerano ryanjye, wowe n’abo uzabyara, uko ibisekuru bizasimburana.

10Dore rero iryo Sezerano nzagirana nawe n’urubyaro rwawe: umwana wanyu wese w’umuhungu, azagenywe.

11Muzikatisha agashishwa ku ruhu rw’umubirigabo wanyu, maze bizabe ikimenyetso cy’Isezerano ryanjye namwe.

12Umwana wese w’umuhungu namara iminsi munani azagenywa, uko muzajya mubabyara: ari uwavutse mu nzu yanyu, ari n’umuvamahanga mwaguze feza utari uwo mu bwoko bwawe.

13Umugaragu wavutse iwanyu muzamugenye, uwo mwaguze feza na we muzamugenye. Bityo Isezerano ryanjye rigaragarira mu mubiri wanyu rizaba iry’iteka ryose.

14Ariko utazagenywa wese, umwana w’umuhungu batazakuraho agahu ko ku mubirigabo we, uwo muntu azacibwe mu muryango wamubyaye, azaba yarishe Isezerano ryanjye.»

15Imana ibwira Abrahamu, iti «Sarayi umugore wawe, ntuzongere kumwita Sarayi, ahubwo uzamwita Sara.

16Nzamuha umugisha, ndetse nzamuha kukubyarira umwana w’umuhungu. Nzamuha umugisha, azaba nyirakuruza w’amahanga, n’abami b’imiryango bazamukomokaho.»

17Abrahamu yubika umutwe hasi, araturika araseka. Aribwira ati «Mbese hari umwana wavuka ku musaza w’imyaka ijana? Na Sara ufite imyaka mirongo urwenda, yashobora kubyara?»

18Abrahamu ni ko kubwira Imana, ati «Icyampa gusa ngo Ismaheli umukomereze ubugingo!»

19Imana iti «Reka da! Ahubwo ni Sara uzakubyarira umwana, ukazamwita Izaki. Nzagirana Isezerano na we, Isezerano rizahoraho iteka kuri we n’urubyaro rwe.

20Naho ku byerekeye Ismaheli, ndakumva. Muhaye umugisha, nzamuha kugwira no kororoka bitagira urugero. Azaba se w’ibikomangoma cumi na bibiri, kandi nzamugira umuryango ukomeye.

21Nyamara Isezerano ryanjye nzarigirana na Izaki, uwo Sara azakubyarira undi mwaka iki gihe.»

22Imana imaze kuvugana na Abrahamu, imusiga aho, irazamuka.

23Nuko uwo munsi nyine, Abrahamu agenya Ismaheli umwana we, n’abari mu rugo rwe bose, n’abo yari ahatse buja yarabaguze feza, abahungu bose bari mu rugo rwe, mbese nk’uko Imana yari yabimubwiye.

24Abrahamu yari mu kigero cy’imyaka mirongo urwenda n’icyenda igihe yigenyesheje.

25Naho umuhungu we Ismaheli yari umwana w’imyaka cumi n’itatu, igihe bamukase agahu k’umubirigabo we.

26Uwo munsi Abrahamu n’umuhungu we Ismaheli barabagenya.

27Ab’igitsinagabo bose bo mu rugo rwe, ari abagaragu bahavukiye, ari n’abanyamahanga yari yaraguze feza, bose bagenyerwa hamwe na we.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help