1 n'abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.”
9Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by'imperuka, avugana nanjye arambwira ati “Ngwino nkwereke umugeni, umugore w'Umwana w'Intama.”
10 inzovu n'ibihumbi bibiri, uburebure bw'umurambararo n'ubugari n'uburebure bw'igihagararo birangana.
17Agera inkike zarwo, ageramo imikono ijana na mirongo ine n'ine, akurikije urugero rw'abantu, ibyo ni ukuvuga ngo urw'abamarayika.
18 Yes 54.11-12 Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, naho ururembo ubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk'ibirahuri byiza.
19Imfatiro z'inkike z'urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y'igiciro cyinshi y'amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido,
20urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munani rwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusoparaso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n'ebyiri rwari ametusito.
21Amarembo uko ari cumi n'abiri, yari imaragarita cumi n'ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n'ibirahuri bibonerana.
22Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n'Umwana w'Intama ari bo rusengero rwarwo.
23Yes 60.19-20 Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n'izuba cyangwa n'ukwezi, kuko ubwiza bw'Imana ari bwo buruvira kandi Umwana w'Intama ari we tabaza ryarwo.
24Yes 60.3 Amahanga azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu si bazaneyo ubwiza bwabo.
25Yes 60.11 Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo.
26Kandi bazazanayo ubwiza n'icyubahiro by'amahanga.
27Yes 52.1; Ezek 44.9 Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.