2 Abakorinto 11 - Kinyarwanda Protestant Bible

Intumwa z'ibinyoma

1Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamuneka munyihanganire,

2kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw'Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk'umwari utunganye.

3 na hato.

6Nubwo ndi umuswa mu magambo sindi umuswa mu bwenge, kandi ibyo twabiberekeye muri byose imbere ya bose.

7Mbese ye, nakoze icyaha ubwo nicishije bugufi ngo mushyirwe hejuru, mbabwiriza ubutumwa bwiza bw'Imana ku buntu?

8Nanyaze ayandi matorero, mbaka ibihembo kugira ngo mbone uko ngaburira mwebwe iby'Imana,

9Fili 4.15-18 kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda.

10Ni ukuri kwa Kristo kuri muri jye, nta wuzambuza kwirata ntyo mu mahugu yo muri Akaya!

11Kuki? Ni uko mweho ntabakunda? Bizi Imana.

12Ariko ibyo nkora, nzakomereza kubikora, kugira ngo nkure urwitwazo ku bashaka impamvu yo guhamya ko bameze nkatwe mu byo birata.

13Bene abo ni intumwa z'ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk'intumwa za Kristo.

14Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w'umucyo.

15Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk'abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n'imirimo yabo.

Icyo Pawulo arusha intumwa z'ibinyoma

16Kandi ndavuga nti “Ntihakagire untekereza ko ndi umupfu.” Ariko rero niba muntekereza mutyo, munyemere nk'umupfu kugira ngo nanjye mbone uko nirata ho hato.

17Ibyo ngiye kuvuga simbivuga nk'aho ari ijambo ry'Umwami wacu, ahubwo ndabivuga nk'ubwirizwa n'ubupfu, niringiye yuko mfite impamvu yo kwirata.

18Ubwo benshi birata iby'umubiri, nanjye ndabyirata.

19Mwishimira kwihanganira abapfu kuko ubwanyu muri abanyabwenge.

20Murihangana iyo umuntu abahinduye imbata, iyo abamize, iyo abafashe, iyo yishyize hejuru akabakubita inshyi.

21Ibyerekeye ibyo bigawa, ni koko twabigizemo intege nke.

Nyamara icyo undi wese ahangāra gukora (ibi mbivuze nk'umupfu) nanjye nagihangāra.

22Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Si urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.

23Ibyak 16.23 Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk'umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y'imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k'urupfu.

24Guteg 25.3 Ibihe bitanu Abayuda bankubise inkoni mirongo itatu n'icyenda.

25Ibyak 16.22; 14.19 Ibihe bitatu nakubiswe inga, igihe kimwe natewe amabuye, ibihe bitatu inkuge zaramenetse, naraye imuhengeri nirirwamo,

26Ibyak 9.23; 14.15 nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n'inzuzi, mu kaga gatewe n'abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n'abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b'ibinyoma,

27mu miruho n'imihati. Mba maso kenshi, ngira inzara n'inyota, nirirwa ubusa kenshi, nicwa n'imbeho, nambara ubusa.

28Ariko ne kuvuga ibindi, keretse ko hariho ikindemerera iminsi yose: ni uguhagarikira umutima amatorero yose.

29Ni nde udakomeye ngo nanjye mbe udakomeye? Ni nde ugushwa ngo nanjye ndeke kugurumana?

30Niba binkwiriye kwirata, nzajya nirata iby'intege nke zanjye.

31Imana y'Umwami Yesu ari yo na Se ishimwe iteka ryose, izi ko ntabeshya.

32 Ibyak 9.23-25 Ubwo nari ndi i Damasiko, umutegeka w'umwami Areta yarindishije umudugudu w'Abanyadamasiko ngo amfate.

33Bancisha mu idirishya ryo mu nkike z'amabuye ndi mu gitebo, ndahunga muva mu maboko.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help