1 Andi mategeko
2Umenetse ibinyita bito cyangwa ushahuwe, ntakajye mu iteraniro ry'Uwiteka.
3Ikibyarwa n'ikinyandaro ntibikajye mu iteraniro ry'Uwiteka, ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry'Uwiteka, kugeza ku buzukuruza babo b'ibihe cumi.
4 Neh 13.1-2 Umwamoni cyangwa Umumowabu ntakajye mu iteraniro ry'Uwiteka, iteka ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry'Uwiteka, kugeza ku buzukuruza babo b'ibihe cumi,
5Kub 22.1-6 kuko batabasanganije ibyokurya n'amazi ubwo mwavaga muri Egiputa, kandi kuko baguriye Balāmu mwene Bewori w'i Petori yo muri Mezopotamiya ngo akuvume.
6Kub 23.7—24.9 Ariko Uwiteka Imana yawe yanga kumvira Balāmu, ahubwo Uwiteka Imana yawe iguhindurira umuvumo kuba umugisha, kuko Uwiteka Imana yawe yagukundaga.
7Ntuzabashakire amahoro cyangwa ibyiza iminsi yose ukiriho.
8Ntukange urunuka Umwedomu kuko ari mwene wanyu, ntukange urunuka Umunyegiputa kuko wari umusuhuke mu gihugu cyabo.
9Abuzukuru babo bazajye mu iteraniro ry'Uwiteka.
10Nutabara kurwanya ababisha bawe ukagerereza, uzirinde ikibi cyose.
11Muri mwe nihaba umugabo wahumanijwe n'ibyamubayeho nijoro, azave mu rugerero ye kuhagaruka
12ariko nibujya kwira yiyuhagire, izuba ryamara kurenga akagaruka mu rugerero.
13Kandi uzagire ahantu h'inyuma y'urugerero aho muca kwihagarika,
14kandi mu bintu byawe uzajyanemo igihōsho, nusohoka ukicara ugicukuze, uhindukire utwikīre aho uhagurutse.
15Kuko Uwiteka Imana yawe igendera hagati aho muganditse kugira ngo igukize, ikugabize ababisha bawe bari imbere yawe. Ni cyo gituma aho muganditse hakwiriye kuba ahera itababonamo ikintu cyose giteye isoni, igahindukira ikabavamo.
16Imbata icitse shebuja ikaguhungiraho ntuzayimusubize.
17Ibane namwe hagati muri mwe, aho izatoranya muri umwe mu midugudu yanyu, aho ikunze kuba ntuzayigirire nabi.
18 Lewi 19.29 Ntihazagire maraya mu Bisirayelikazi, ntihazagire utinga abagabo mu Bisirayeli.
19Ntuzajyane igisasūro cya maraya cyangwa ibihembo by'utingwa mu nzu y'Uwiteka Imana yawe ngo uhiguze umuhigo wose, kuko ibyo byombi ari ibizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.
20 Kuva 22.24; Lewi 25.36-37; Guteg 15.7-11 Ntuzaguririze mwene wanyu ku mwaka inyungu, naho yaba iy'ifeza cyangwa iy'ibyokurya, cyangwa iy'ikindi kintu cyose kiguririzwa kubona inyungu.
21Umunyamahanga wemererwa kumuguririza ku mwaka inyungu, ariko mwene wanyu ntuzamwake inyungu, Uwiteka Imana yawe ibone kuguhera umugisha ibyo ugerageza gukorera byose mu gihugu ujyanwamo no guhindūra.
22 Kub 30.2-17; Mat 5.33 Nuhiga Uwiteka Imana yawe umuhigo ntuzatinde kuwuhigura, kuko Uwiteka Imana yawe itazabura kuwukubaza bikakubera icyaha,
23ariko niwirinda guhiga ntibizakubera icyaha.
24Ijambo riva mu kanwa kawe ujye uryitondera urisohoze, numara guhiga Uwiteka Imana yawe umuhigo wahigishijwe n'umutima ukunze, ukawusezeranisha akanwa kawe.
25Nujya mu ruzabibu rwa mwene wanyu, wemererwa kurya inzabibu ugahaga uko ushaka, ariko ntuzagire izo usoromera mu kintu ufite.
26Nujya mu masaka ya mugenzi wawe agihagaze wemererwa guca amahundo, ariko ntuzatemesha umuhoro imyaka ye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.