1“Ubwo ibihe bidahishwa Ishoborabyose,
Ni iki gituma abayizi batareba iminsi yayo?
2“Hariho abimura ingabano,
Banyaga imikumbi ku rugomo,
Bakayiragira.
3Bahuguza impfubyi indogobe yayo,
Batwara inka y'umupfakazi ho ingwate.
4Birukana indushyi mu nzira,
Abakene bo mu isi bagakoranira mu rwihisho.
5“Dore bameze nk'imparage zo mu butayu,
Bajya ku murimo wabo bakagira umwete wo guhaha,
Ubutayu bubamereramo ibyokurya by'abana babo.
6Batema ubwatsi mu mirima yaraye,
Kandi bahumba imizabibu y'abanyabyaha.
7Barara bambaye ubusa,
Kandi mu mbeho nta cyo bifubika.
8Banyagirwa n'imvura yo mu misozi,
Kandi bikinga mu rutare babuze ubwugamo.
9“Hariho abashikuza impfubyi ku ibere,
Kandi bagafatīra icyo umukene atunze.
10Bigatuma bagenda bambaye ubusa,
Ari nta mwambaro bafite,
Kandi bakorerwa imiba bashonje.
11Bagakamurira amavuta mu ngo z'abo bantu,
Bakengera mu mivure yabo bafite inyota.
12No mu mudugudu utuwe cyane haba iminiho,
Kandi ubugingo bw'inkomere burataka,
Ariko Imana ntiyita kuri urwo rugomo.
13“Abo ni abo mu banga umucyo,
Ntibazi inzira zawo habe no kugendera muri zo.
14Umwicanyi abyuka mu rukerera,
Akica umukene n'indushyi,
Kandi nijoro agenza nk'umujura.
15Umusambanyi arindira ko bwira akavuga ati
‘Nta wuza kumbona’, akipfuka mu maso.
16Mu mwijima bacukura amazu,
Ku manywa bakikingirana,
Ntabwo bazi umucyo.
17Bose igitondo kibamerera nk'igicucu cy'urupfu,
Kuko bamenyereye ubwoba butewe na cyo.
18“Bahunga bacikiye mu mazi,
Umurage wabo ukaba uw'ibivume mu isi,
Ntabwo bahinguka mu nzira zijya mu mirima y'inzabibu.
19Icyokere n'ubushyuhe bikamisha amazi ya shelegi,
Ni ko ikuzimu hagenza abakoze ibyaha.
20Inda yamubyaye izamwibagirwa,
Azaribwa n'inyo aziryohere,
Ntazongera kwibukwa ukundi,
Gukiranirwa kuzavunwa nk'igiti.
21Anyaga ingumba itigeze kubyara,
Kandi ntabwo agirira umupfakazi neza.
22Ariko Imana ikomeza abakomeye n'imbaraga zayo,
Ihagurutsa abihebye mu bugingo bwabo.
23Ibaha kugira amahoro bakagubwa neza,
Kandi amaso yayo iyahanze ku nzira zabo.
24Bashyirwa hejuru,
Hashira igihe gito, bakaba batakiriho.
Ni ukuri bacishwa bugufi,
Bakavanwa mu nzira nk'abandi bose,
Bagatemwa nk'amasaka.
25Niba na n'ubu atari uko biri,
Ni nde wahamya ko mbeshya,
Agahindura ubusa ibyo mvuze?”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.