1Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk'igice cy'isaha.
Abamarayika barindwi bavuza impanda ndwi2Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y'Imana bahabwa impanda ndwi.
3
5 mu isi, hakurikiraho amajwi avuga n'inkuba zihinda, n'imirabyo n'igishyitsi.
6Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza.
7 Kuva 9.23-25; Ezek 38.22 Uwa mbere avuza impanda. Hakurikiraho urubura n'umuriro bivanze n'amaraso, bijugunywa mu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy'isi kirashya, kimwe cya gatatu cy'ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya.
8Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk'umusozi munini waka umuriro kijugunywa mu nyanja, kimwe cya gatatu cy'inyanja gihinduka amaraso,
9kimwe cya gatatu cy'ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy'inkuge kirarimbuka.
10 Yes 14.12 Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk'urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy'inzuzi n'imigezi no ku masōko.
11Yer 9.14 Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Kimwe cya gatatu cy'amazi gihinduka apusinto, abantu benshi bicwa n'ayo mazi kuko yasharirijwe.
12 Yes 13.10; Ezek 32.7; Yow 2.10; 3.4; 4.15 Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy'izuba na kimwe cya gatatu cy'ukwezi, na kimwe cya gatatu cy'inyenyeri bikorwaho, kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n'ijoro ni uko.
13Ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n'abari mu isi ku bw'ayandi majwi y'impanda z'abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.