Kuva 36 - Kinyarwanda Protestant Bible

1“Besalēli na Oholiyabu bakorane n'umuhanga wese Uwiteka yashyizemo ubuhanga n'ubwenge, bwo kurema ibikoreshwa imirimo y'ubwo buturo bwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose.”

Ibintu by'ihema bikorwa

2Mose ahamagara Besalēli na Oholiyabu n'umuhanga wese Uwiteka yashyize ubuhanga mu mutima we, umuntu wese watewe umwete n'umutima we ngo aze gukora uwo murimo.

3Mose abaha amaturo yose Abisirayeli baturiye kurema ibikoreshwa imirimo y'ubwo buturo bwera, ngo babiburemeshe. Kandi bakomeza kujya bamuzanira andi maturo ava mu rukundo, ibitondo byose.

4Abo bahanga bose baremaga ibyo kuremesha ubwo buturo bwera byose, bava ku mirimo yabo bakoraga

5babwira Mose bati “Abantu batuye byinshi bisāze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema.”

6Mose ategeka aya magambo, bategeka ko bayamamaza mu mahema yabo hose, ngo “Ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera.” Uko ni ko babujije abantu gutura.

7Kuko ibyo bari bafite byamaraga kuremeshwa byose, bigasaga.

8 Kuva 26.1-37 Abahanga bose bo mu bakoraga uwo murimo barema ubwo buturo, babusakaza imyenda cumi bayibohesheje ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije, n'ubw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bayibohamo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga aba ari bo babiboha.

9Uburebure bw'umwenda wose buba mikono makumyabiri n'umunani, ubugari bwawo buba mikono ine, imyenda yose iba urugero rumwe.

10Imyenda itanu bayikombata ukwayo, n'iyindi itanu bayikombata ukwayo.

11Kandi badoda imikondo y'udutambaro tw'imikara ya kabayonga ku musozo w'umwenda uhera igikombate kimwe, badoda yindi nka yo ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate.

12Badoda imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n'indi mirongo itanu bayidoda ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo irerekerana.

13Bacura ibikwasi by'izahabu mirongo itanu babifatanisha ibyo bikombate, ubwo buturo buba bumwe.

14Kandi baboha imyenda yo gusakara y'ubwoya bw'ihene, iba ihema risakara ubwo buturo, baboha imyenda cumi n'umwe.

15Uburebure bw'umwenda wose buba mikono mirongo itatu, ubugari bwawo buba mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n'umwe iba urugero rumwe.

16Bakombata imyenda itanu ukwayo, n'iyindi itandatu bayikombata ukwayo.

17Badoda imikondo mirongo itanu ku musozo w'umwenda uhera igikombate kimwe, n'indi mirongo itanu bayidoda ku musozo w'umwenda uhera ikindi igikombate.

18Bacura ibikwasi by'imiringa mirongo itanu byo gufatanisha iryo hema, ngo ribe rimwe.

19Kandi baciranya igisakara iryo hema mu mpu z'amasekurume y'intama zizigishijwe inzigo itukura, bakirenzaho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi.

20Kandi babāza imbaho z'imiganda y'ubwo buturo mu mushita, barazishinga.

21Uburebure bw'urubaho rwose buba mikono cumi, ubugari bwarwo buba mukono umwe n'igice.

22Kandi ku rubaho rwose haba inkarwe ebyiri zifatanye, aba ari ko bazibāza ku mbaho z'ubwo buturo zose.

23Babāza imbaho z'imiganda yabwo, iz'uruhande rw'iburyo ziba makumyabiri.

24Kandi bacura imyobo mirongo ine mu ifeza, yo kuba hasi y'izo mbaho uko ari makumyabiri, imyobo ibiri yo kuba hasi y'urubaho rumwe, ngo ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.

25Kandi babāza imbaho makumyabiri z'urundi ruhande rw'ubwo buturo rw'ibumoso,

26bazicurira imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri yo kuba hasi y'urubaho rumwe, bityo bityo.

27Kandi babāza imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w'ubwo buturo, iburengerazuba.

28Kandi babāza imbaho ebyiri z'impfuruka zabwo zo mu mwinjiro.

29Hasi ziba izivuyemo nk'ebyiri, kandi ziba imyishyikire zigera ku mpeta ya mbere, aba ari ko bazigira ku mpfuruka zombi.

30Nuko izo mbaho ziba umunani, imyobo y'ifeza zishingwamo iba cumi n'itandatu, imyobo ibiri iba hasi y'urubaho rwose.

31Kandi babāza imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rumwe rw'ubwo buturo,

32n'izindi eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rwabwo, n'izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba.

33Imbumbe yo hagati y'izindi iringanije imbaho, bayibāza ari umwishyikire.

34Kandi izo mbaho baziyagirizaho izahabu, bacura impeta mu izahabu zo kuzishyiraho ngo zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo baziyagirizaho izahabu.

35Kandi umwenda ukingiriza bawubohesha ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, bawubohamo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo aba ari bo babiboha.

36Bawubāriza inkingi enye mu mushita baziyagirizaho izahabu, inkonzo zo kuri zo ziba iz'izahabu. Batekera izo nkingi ifeza, zivamo imyobo ine yo kuzishingamo.

37Kandi umwenda wo gukinga umuryango w'iryo Hema, bawuremesha ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo aba ari bo bawudodaho amabara.

38Babāza inkingi zawo uko ari eshanu bazishyiraho inkonzo zazo, imitwe yazo n'imitambiko yo kuri zo baziyagirizaho izahabu, imyobo zishingwamo uko ari itanu, iba iy'imiringa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help