2 Abami 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

Eliya azamurwa mu ijuru

1Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira, Eliya ahagurukana na Elisa i Gilugali.

2Eliya abwira Elisa ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli.”

Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko baramanukana bajya i Beteli.

3Bagezeyo, abana b'abahanuzi b'i Beteli baza gusanganira Elisa, baramubwira bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?”

Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”

4Eliya arongera aramubwira ati “Elisa, ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Yeriko.”

Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko bajya i Yeriko.

5Bagezeyo, abana b'abahanuzi b'i Yeriko basanga Elisa, baramubaza bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?”

Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”

6Eliya arongera aramubwira ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye kuri Yorodani.”

Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko barajyana bombi.

7Maze bakurikirwa n'abana b'abahanuzi mirongo itanu, baragenda bahagarara kure aho babitegeye, ariko ubwabo bombi bageze kuri Yorodani, barahagarara.

8Eliya yenda umwitero we, arawuzinga awukubita amazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya ukwayo ayandi ukwayo, bombi bambukira ahumutse.

9

22Nuko amazi arahumanuka na bugingo n'ubu, nk'uko Elisa yavuze.

23Bukeye avayo ajya i Beteli. Akiri mu nzira azamuka, haza abahungu bavuye mu mudugudu baramuseka, baramubwira bati “Zamuka wa munyaruhara we! Zamuka wa munyaruhara we!”

24Arakebuka arabareba, abavuma mu izina ry'Uwiteka. Nuko haza idubu ebyiri z'ingore zivuye mu ishyamba, zitemagura abahungu mirongo ine na babiri bo muri bo.

25Arahava ajya i Karumeli, avayo asubira i Samariya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help