Abalewi 13 - Kinyarwanda Protestant Bible

Amategeko y'ibibembe

1Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

2“Umuntu nagira ku mubiri we ikibyimba cyangwa igikoko, cyangwa ibara ry'amera, kigahinduka ku mubiri we nk'umuze w'ibibembe, bamuzanire Aroni umutambyi cyangwa umwe mu batambyi bene Aroni.

3Umutambyi asuzume umuze wo ku mubiri we, niba ubwoya bw'aho uwo muze uri buhindutse umweru akawubona nk'ugeze munsi y'uruhu, uwo muze uzaba ari ibibembe. Uwo mutambyi amusuzume avuge ko ahumanye.

4Ariko niba abonye iryo bara ry'amera ryo ku mubiri we nk'iritageze munsi y'uruhu, ubwoya bwaho ntibube buhindutse umweru, uwo mutambyi akingirane uwafashwe n'uwo muze, amare iminsi irindwi.

5Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi amusuzume, nabona uwo muze ugumye uko wari uri utakwiriye ku mubiri, uwo mutambyi yongere amukingirane indi minsi irindwi.

6Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi yongere amusuzume, nabona uwo muze utakigaragara cyane utakwiriye ku mubiri avuge ko adahumanye, bizaba ari ibikoko. Uwo muntu amese imyenda ye abe adahumanye.

7Ariko niba ibyo bikoko bizamukwira ku mubiri, amaze kwiyerekera umutambyi guhumanurwa, azongere yiyereke umutambyi.

8Uwo mutambyi amusuzume, nabona ibyo bikoko bimukwiriye ku mubiri avuge ko ahumanye, bizaba ari ibibembe.

9“Umuze w'ibibembe nufata umuntu bazamushyire umutambyi,

10uwo mutambyi amusuzume, nihaboneka ikibyimba cyera ku mubiri we kikaba gihinduye ubwoya bwaho kuba umweru, kikabaho igisebe cy'inyama

11kizaba ari ibibembe byatinze mu mubiri we, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, ntamukingirane kuko ahumanye.

12Kandi ibibembe nibimusesa ku mubiri, bikarangiza umubiri w'uwafashwe n'uwo muze bihereye ku mutwe bikagera ku birenge, aho umutambyi areba ku mubiri hose,

13uwo mutambyi amusuzume nabona ibibembe birangije umubiri we wose, avuge yuko uwafashwe n'uwo muze adahumanye. Umubiri we uhindutse umweru hose ntahumanye.

14Ariko igisebe cy'inyama niba kizamubonekaho, kuri uwo munsi azaba ahumanye.

15Umutambyi azasuzuma icyo gisebe cy'inyama avuge yuko ahumanye, icyo gisebe cy'inyama kirahumanye ni ibibembe.

16Cyangwa icyo gisebe cy'inyama niba kizasubira kuba umweru, azasange umutambyi

17na we amusuzume, niba igisebe cy'uwo muze gihindutse umweru, uwo mutambyi avuge yuko uwafashwe na wo adahumanye, azaba adahumanye.

18“Niba umuntu afite ku mubiri inkovu y'aho igishyute cyakize,

19muri iyo nkovu hakabamo ikibyimba cyera cyangwa urubara, cyerekwe umutambyi

20na we agisuzume, niba akibona nk'ikigeze munsi y'uruhu, ubwoya bwaho bukaba buhindutse umweru umutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w'ibibembe washeshe muri cya gishyute.

21Ariko niba umutambyi asuzumye rwa rubara, akabona rutarimo ubwoya bwera, kandi rutageze munsi y'uruhu, ahubwo ko rutagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane, amare iminsi irindwi.

22Niba ruzaba rukwiriye ku mubiri we uwo mutambyi avuge ko ahumanye, ruzaba ari umuze.

23Ariko niba urwo rubara ruzaba rugumye aho ruri rudakwiriye, ruzaba ari inkovu ya cya gishyute, umutambyi avuge ko adahumanye.

24“Cyangwa umuntu nagira ubushye ku mubiri, inkovu yabwo ikaba urubara cyangwa ibara ry'amera

25umutambyi ahasuzume, nabona ubwoya bwo muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry'amera buhindutse umweru, akakibona nk'ikigeze munsi y'uruhu kizaba ari ibibembe byasheshe muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w'ibibembe.

26Ariko niba umutambyi ahasuzumye, akabona ari nta bwoya bwera muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry'amera, kandi ko kitageze munsi y'uruhu ahubwo kitagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane amare iminsi irindwi.

27Ku munsi wa karindwi umutambyi azamusuzume, niba kizaba gikwiriye ku mubiri uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizabe ari umuze w'ibibembe.

28Ariko niba urwo rubara cyangwa iryo bara ry'amera kizaba kigumye aho kiri, kidakwiriye ku mubiri kandi ntikigaragare cyane, kizaba ari ikibyimba cyaturutse muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, kizaba ari inkovu y'ubwo bushye.

29“Kandi umugabo cyangwa umugore nagira umuze ku mutwe cyangwa ku kananwa

30umutambyi awusuzume, niba abona ko ugeze munsi y'uruhu hakabamo ubwoya bw'umuhondo bunyunyutse umutambyi avuge ko ahumanye, uwo muze uzaba ari ibikoko ari byo bibembe byo ku mutwe cyangwa ku kananwa.

31Niba uwo mutambyi asuzumye uwo muze w'ibikoko, akabona ko utageze munsi y'uruhu, ntihabemo umusatsi cyangwa ubwoya byirabura, umutambyi akingirane uwafashwe n'uwo muze w'ibikoko, amare iminsi irindwi.

32Ku munsi wa karindwi umutambyi azasuzume uwo muze, niba ibyo bikoko bitazaba bikwiriye, ntibibemo ubwoya bw'umuhondo, umuze wabyo ntuboneke ko ugeze munsi y'uruhu

33bamwogoshe aho ibyo bikoko bitari, uwo mutambyi akingirane uwafashwe n'ibikoko amare indi minsi irindwi.

34Ku munsi wa karindwi umutambyi azasuzume ibyo bikoko, niba bitazaba bimukwiriye ku mubiri, umuze wabyo ntuboneke ko ugeze munsi y'uruhu, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, amese imyenda ye, abe adahumanye.

35Ariko niba ibyo bikoko bizamukwira ku mubiri amaze guhumanurwa,

36umutambyi azamusuzume nabona ibyo bikoko bimukwiriye ku mubiri, ntiyirirwe ashaka ubwoya bw'umuhondo, azaba ahumanye.

37Ariko niba abonye ibyo bikoko bigumye aho biri, umusatsi cyangwa ubwoya byirabura bikaba bibimezemo, ibyo bikoko bizaba bikize azaba adahumanye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye.

38“Kandi umugabo cyangwa umugore nagira ku mubiri amabara y'amera

39umutambyi ayasuzume, niba ayo mabara y'amera yo ku mubiri we ari ibitare by'ibigina bizaba ari amabara gusa asheshe ku mubiri, azaba adahumanye.

40“Umuntu napfuka umusatsi, azaba ari umunyaruhara, ariko ntazaba ahumanye.

41Kandi napfuka umusatsi wo mu gitwariro, azaba ari umunyaruhara rwo mu gitwariro, ariko ntazaba ahumanye.

42Ariko niba umuze w'urubara uri mu ruhara rw'inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro, uzaba ari ibibembe bisheshe mu ruhara rw'inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro.

43Umutambyi amusuzume, niba uwo muze ari ikibyimba cy'urubara kiri mu ruhara rwe rw'inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro, ugasa n'ibibembe biri ku mubiri we,

44uwo azaba ari umubembe, azaba ahumanye, uwo mutambyi ntabure kuvuga ko ahumanye, umuze we umuri ku mutwe.

45“Umubembe urwaye uwo muze agende yambaye imyenda ishishimutse, atendeje umusatsi, ajye yipfuka ubwanwa, ajye avuga cyane ati ‘Ndahumanye, ndahumanye.’

46Iminsi yose akirwaye uwo muze azaba ahumanye, arahumanye abe ukwe, ature hirya y'aho mubambye amahema.

47“Kandi umwenda ufashwe n'umuze w'ibibembe, naho waba uboheshejwe ubwoya bw'intama cyangwa waba igitare,

48kandi naho uwo muze wawufashe mu budodo bw'ubwoya bw'intama cyangwa bw'igitare, butambitse cyangwa mu buhagaritse, kandi naho icyo wafashe cyaba uruhu cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu,

49niba umuze wenze kwirabura nk'icyatsi kibisi cyangwa ari urususirane, naho wabonetse mu mwenda cyangwa mu ruhu, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu uzaba ari umuze w'ibibembe, icyo kintu cyerekwe umutambyi.

50Na we asuzume uwo muze, akingirane icyo wafashe, kimare iminsi irindwi.

51Ku wa karindwi azasuzume uwo muze, niba uzaba ukwiriye mu mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu ruhu rukoreshwa umurimo wose, uwo muze uzabe ari ibibembe bikirya kizaba gihumanye.

52Atwike uwo mwenda cyangwa ubudodo butambitse cyangwa ubuhagaritse, bw'ubwoya bw'intama cyangwa bw'igitare, cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu cyafashwe n'uwo muze kuko uzaba ari ibibembe bikirya, nigitwikwe.

53“Ariko niba umutambyi asuzumye, akabona uwo muze utakwiriye muri uwo mwenda mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu,

54ategeke ko bamesa icyo uwo muze wafashe, agikingirane kimare indi minsi irindwi.

55Kandi umutambyi azasuzume icyo uwo muze wafashe cyaramaze kumeswa, nabona uwo muze utahinduye irindi bara kandi utagikwiriyemo, kizaba gihumanye uzagitwike. Uzaba ari umuze ukirya, naho cyaba gipfutse imbere cyangwa inyuma.

56Ariko niba uwo mutambyi asuzumye icyo wafashe, akabona utakigaragara cyane, cyarameshwe, ahatanyure ahakure muri uwo mwenda cyangwa muri urwo ruhu, cyangwa muri ubwo budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse.

57Kandi niba uwo muze uzaba ukiboneka muri uwo mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu uzaba usesa, uzatwike icyo wafashe.

58Ariko niba uwo muze uzaba uvuye muri uwo mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu, icyo uzaba umeshe cyose, kizongere kimeswe ubwa kabiri, kibe gihumanutse.”

59Ayo ni yo mategeko y'umuze wafashe umwenda w'ubwoya bw'intama cyangwa w'igitare, naho wawufashe mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa wafashe ikintu cyose cyaremwe mu ruhu, ngo babone uko bavuga ko kidahumanye cyangwa ko gihumanye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help