Zaburi 149 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Haleluya.

Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,

Muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry'abakunzi be.

2Ubwoko bw'Abisirayeli bunezererwe umuremyi wabwo,

Abana b'i Siyoni bishimire Umwami wabo.

3Bashimishe izina rye imbyino,

Bamuririmbishirize ishimwe,

Batambira ishako, batengerera inanga.

4Kuko Uwiteka anezererwa abantu be,

Azarimbishisha abanyamubabaro agakiza.

5Abakunzi be bishimire icyubahiro abahaye,

Baririmbishwe n'ibyishimo,

Baririmbire ku mariri yabo.

6Ishimwe ryo gusingiza Imana ribe mu mihogo yabo,

N'inkota ibe mu ntoki zabo,

7yo guhōrēsha amahanga,

No guhanisha amoko ibihano

8Bakabohesha abami bayo iminyururu,

N'abanyacyubahiro bayo imihama,

9Kugira ngo babasohozeho iteka ryanditswe,

Icyo ni icyubahiro cy'abakunzi be bose.

Haleluya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help