Kuva 5 - Kinyarwanda Protestant Bible

Farawo agwiza uburetwa bw'Abisirayeli bagaya Mose na Aroni, Mose atakira Uwiteka

1Hanyuma y'ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.’ ”

2Farawo arababwira ati “Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisirayeli.”

3Baramubwira bati “Imana y'Abaheburayo yaratubonekeye, none turakwinginze reka tujye mu butayu, tugendemo urugendo rw'iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo, itadutera ikatwicisha mugiga cyangwa inkota.”

4Umwami wa Egiputa arababwira ati “Mose na Aroni, ni iki gitumye murekesha abo bantu imirimo yabo? Nimusubire mu buretwa bwanyu.”

5Kandi Farawo ati “Dore abantu bo mu gihugu baragwiriye, none mubaruhuye uburetwa bwabo.”

6Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwoko uburetwa, n'abatware bo muri bo ati

7“Ntimwongere guha abantu inganagano zo kubumbisha amatafari nka mbere, nibagende bishakire inganagano.

8Kandi umubare w'amatafari basanzwe babumba bawugumeho, mwe kuwubagabanirizaho na make kuko ari abanebwe. Ni cyo kibatakisha bati ‘Tugende dutambire Imana yacu ibitambo.’

9Abo bagabo bategekwe imirimo irushaho kurushya, bayikore be kwita ku magambo y'ibinyoma.”

10Abakoresha ubwo bwoko uburetwa basohokana n'abatware bo muri bo, babwira abantu bati “Farawo aravuze ngo ‘Ntabaha inganagano.

11Nimugende mwishakire inganagano aho mwazibona, kuko mutari bugerurirwe umubare mwaciwe na hato.’ ”

12Nuko abantu bakwizwa mu gihugu cya Egiputa cyose no kwishakira ibitsinsi by'inganagano mu cyimbo cy'inganagano.

13Kandi ababakoresha uburetwa babatera umwete bati “Mumare umubare mwaciwe w'uburetwa bw'iminsi yose, nk'uko musanzwe mukora.”

14Abatware bo mu Bisirayeli, abo abakoresha uburetwa ba Farawo bahaye gutwara barakubitwa, barababaza bati “Ni iki cyatuye mudasohoza umubare mwaciwe ejo na none, ntimwuzuze amatafari nka mbere?”

15Maze abatware bo mu Bisirayeli baragenda batakira Farawo bati “Ni iki gitumye utugirira utya abagaragu bawe?

16Abagaragu bawe nta nganagano duhabwa, maze bakatubwira ngo tubumbe amatafari kandi dore abagaragu bawe turakubitwa, ariko abantu bawe ni bo urubanza ruriho.”

17Arababwira ati “Muri abanebwe, muri abanebwe, ni cyo kibavugisha muti ‘Tugende dutambire Uwiteka ibitambo.’

18Nuko none nimugende mukore, kuko ari nta nganagano muzahabwa, ariko muzajye mwuzuza umubare w'amatafari.”

19Abatware bo mu Bisirayeli bamenya ko babonye ishyano, kuko babwiwe ko batazica umubare w'amatafari babumba ho na muke w'uburetwa bwabo bw'iminsi yose.

20Bavuye kwa Farawo bahura na Mose na Aroni, bahagaze mu nzira,

21barababwira bati “Uwiteka abarebe abacire urubanza kuko mutumye Farawo n'abagaragu be batwanga urunuka, mukabaha inkota yo kutwica.”

22Mose asubira ku Uwiteka aramubaza ati “Mwami, ni iki gitumye ugirira nabi ubwo bwoko? Ni iki cyaguteye kuntuma?

23Kuko uhereye aho nagiriye kwa Farawo, nkavugana na we mu izina ryawe, agirira nabi ubwo bwoko, nawe nta cyo wabakijije na gito.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help