Kuva 33 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ihema ry'Imana rikurwa mu Bisirayeli

1 Itang 12.7; 26.3; 28.13 Uwiteka abwira Mose ati “Genda uvane ino n'abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa, ubajyane mu gihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’

2Nanjye ndatuma marayika akujye imbere, kandi nzirukanamo Abanyakanāni n'Abamori, n'Abaheti n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi,

3mujye mu gihugu cy'amata n'ubuki. Kuko ntazaba hagati muri mwe mujyayo, kuko muri ubwo bwoko butagonda ijosi, ntabarimburira mu nzira.”

4Abantu bumvise iryo jambo ribi barababara cyane, ntihagira uwambara iby'umurimbo.

5Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Muri ubwoko butagonda ijosi, nagendera hagati muri mwe n'akanya gato nabarimbura. Nuko mwiyambure iby'umurimbo byanyu, kugira ngo menye uko mbagenza.’ ”

6Abisirayeli biyambura iby'umurimbo byabo, batangirira ku musozi Horebu no mu rundi rugendo rwabo rwose.

7Mose ajyana ihema, arishinga hirya y'ingando z'amahema yabo ahahitaruye, aryita ihema ry'ibonaniro. Uwashakaga Uwiteka wese yavaga mu ngando akajya ku ihema ry'ibonaniro ryari hirya yaho.

8Kandi uko Mose yavaga mu ngando akajya muri iryo hema, abantu bose barahagurukaga, umuntu wese agahagarara mu muryango w'ihema rye, bakamukurikiza amaso bakageza aho yinjirira muri iryo hema.

9Mose yamara kuryinjiramo, ya nkingi y'igicu ikamanuka, igahagarara mu muryango waryo, Uwiteka akavugana na Mose.

10Abantu bose bakabona iyo nkingi y'igicu ihagaze mu muryango w'iryo hema bagahaguruka, umuntu wese akikubita hasi mu muryango w'ihema rye.

11Uwiteka akavugana na Mose barebana nk'uko umuntu avugana n'incuti ye. Mose agasubira mu ngando, ariko umufasha we w'umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema.

Mose yinginga Uwiteka kujyana n'Abisirayeli, yerekwa ubwiza bwe

12Mose abwira Uwiteka ati “Dore ujya untegeka uti ‘Jyana ubu bwoko’, ntumenyeshe uwo udutumanye. Ariko waravuze uti ‘Nkuzi izina kandi wangiriyeho umugisha.’

13Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe.”

14Aramusubiza ati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.”

15Mose aramubwira ati “Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino.

16Ikizamenyekanya yuko jye n'ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n'ubwoko bwawe dutandukanywa n'amahanga yose yo mu isi?”

17Uwiteka abwira Mose ati “N'icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.”

18Aramubwira ati “Nyereka ubwiza bwawe burabagirana.”

19 Rom 9.15 Uwiteka aramubwira ati “Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka, kandi nzagirira ubuntu uwo nzagirira ubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira.”

20Kandi ati “Ntiwareba mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.”

21Kandi Uwiteka ati “Hariho ahantu bugufi bwanjye, nawe uzahahagarare ku rutare,

22kandi ubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busate bw'igitare, ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kunyuraho,

23maze ngutwikurureho ikiganza cyanjye urebe mu mugongo hanjye, ariko mu maso hanjye ntihaboneka.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help