1Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n'uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk'uko yikunda.
2Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubira kwa se ukundi.
3Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk'uko yikunze.
4Yonatani yijishuramo umwitero we yari yiteye awuha Dawidi, n'umwambaro we ndetse n'inkota ye, n'umuheto we n'umukandara we.
5Nuko Dawidi akajya ajya aho Sawuli yamutumaga hose, akitonda. Sawuli amugira umutware w'ingabo ze, abantu bose barabyishimira ndetse n'abagaragu ba Sawuli.
Dawidi asingizwa na rubanda6Nuko mu itabaruka ryabo Dawidi agaruka amaze kwica Abafilisitiya, abagore bava mu midugudu ya Isirayeli yose baririmba babyina, baza gusanganira Umwami Sawuli bafite ishako n'inanga z'imirya itatu, banezerewe.
71 Sam 21.12; 29.5 Muri iryo singiza abagore barikiranya bati
“Sawuli yishe ibihumbi,
Dawidi yica inzovu.”
8Sawuli abyumvise ararakara cyane, ababazwa n'iryo jambo aravuga ati “Dawidi bamubazeho inzovu, naho jye bambazeho ibihumbi gusa. None se ashigaje iki kandi keretse ubwami?”
9Uhereye uwo munsi, Sawuli akajya areba Dawidi ijisho ribi.
10Bukeye umwuka mubi uva ku Mana ahanga kuri Sawuli cyane, asaragurikira mu kirambi cy'inzu ye. Dawidi aherako acuranga nk'uko asanzwe akora iminsi yose, kandi Sawuli yari afite icumu mu ntoki.
11Sawuli aherako atera icumu, yibwira ko yahamya Dawidi rikamushita mu rusika. Dawidi yizibukira kabiri amuri imbere.
12Nuko Sawuli atinya Dawidi kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi akaba atandukanye na Sawuli.
13Ni cyo cyatumye Sawuli amwivanaho, akamugira umutware w'ingabo igihumbi, Dawidi akajya atabarana na zo, bagatabarukana.
14Dawidi akajya yitonda mu byo yakoraga byose, kandi Uwiteka yari kumwe na we.
15Nuko Sawuli abonye ko akiranuka rwose mu byo akora, aramutinya.
16Ariko Abisirayeli n'Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko yajyaga atabarana na bo bagatabarukana.
Sawuli ashyingira Dawidi umukobwa we Mikali17Bukeye Sawuli abwira Dawidi ati “Nguyu umukobwa wanjye mukuru Merabu, nzamugushyingira. Ariko rero ujye umbera intwari, urwane intambara z'Uwiteka.” Kuko Sawuli yibwiraga ati “Ye kuzangwaho, ahubwo azagwe ku Bafilisitiya.”
18Ariko Dawidi abwira Sawuli ati “Nkanjye kuba umukwe w'umwami ndi nde? Kandi ubugingo bwanjye ni iki, cyangwa inzu ya data mu Bisirayeli?”
19Ariko igihe gisohoye Merabu mwene Sawuli yari akwiriye gushyingirwa Dawidi, bamushyingira Aduriyeli Umumeholati, aramurongora.
20Hanyuma Mikali umukobwa wa Sawuli abenguka Dawidi, babibwira Sawuli arabyishimira.
21Aravuga ati “Nzamumuha amubere umutego, bitume agwa ku Bafilisitiya.” Ni cyo cyatumye Sawuli abwira Dawidi ubwa kabiri ati “Uyu munsi uraba umukwe wanjye.”
22Ariko Sawuli abwira abagaragu be ati “Mujye inama na Dawidi rwihishwa, mumubwire muti ‘Umva umwami arakwishimira, kandi abagaragu be bose baragukunda, none ube umukwe w'umwami.’ ”
23Nuko abagaragu ba Sawuli bongorera Dawidi ayo magambo. Dawidi aravuga ati “Mugira ngo biroroshye kuba umukwe w'umwami, kandi ndi umwana w'umukene w'insuzugurwa?”
24Hanyuma abagaragu ba Sawuli bamubwira uko Dawidi yavuze.
25Sawuli aravuga ati “Muzabwire Dawidi muti ‘Umwami ntashaka inkwano, keretse ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisitiya, ngo ahōre inzigo abanzi be.’ ” Ariko Sawuli yibwiraga ko bizatuma yicwa n'Abafilisitiya.
26Nuko abagaragu be bamaze kubwira Dawidi ayo magambo, Dawidi yishimira cyane kuba umukwe w'umwami.
27Igihe kitaragera Dawidi arahaguruka ajyana ingabo ze, yica mu Bafilisitiya abantu magana abiri. Nuko Dawidi atabarukana bya binyita, babishyira umwami umubare wabyo wose, kugira ngo abe umukwe w'umwami. Sawuli aherako amushyingira umukobwa we Mikali.
28Sawuli abibonye amenya ko Uwiteka ari kumwe na Dawidi, kandi Mikali umukobwa wa Sawuli yakundaga Dawidi.
29Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawidi, ahinduka umwanzi we iteka ryose.
30Bukeye abatware b'Abafilisitiya baratabara, kandi iyo batabaraga Dawidi yaritondaga akarusha abagaragu ba Sawuli bose, bituma izina rye riba ikirangirire.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.