1 Rom 15.26 Bene Data, turabamenyesha ubuntu bw'Imana amatorero y'i Makedoniya yahawe.
2Bakigeragezwa cyane n'amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n'ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw'iby'ubuntu batanze.
3Ndahamya yuko babutanze ku bwende bwabo nk'uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo bashoboye,
4batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, babone uko bafatanya umurimo wo gukenura abera.
5Icyakora ntibagenje nk'uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga ubwabo bīha Umwami wacu, kandi bīha natwe nk'uko Imana yashatse.
6Ibyo ni byo byaduteye guhugura Tito ngo asohoze umurimo w'ubuntu, uwo yatangiye muri mwe namwe kera.
7Nuko rero nk'uko musāga muri byose, ari ukwizera no kuvuga neza no kumenya, no kugira umwete no kudukunda, mube ari ko murushaho kugirira umwete uwo murimo wo kugira ubuntu na wo.
8Ibyo simbivugiye kubategeka, ahubwo mbivugiye kugerageza urukundo rwanyu ndugerageresha umwete w'abandi kugira ngo menye ko ari urw'ukuri,
9kuko muzi ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe.
10Ibyo mbibabwiriye kubagisha inama kuko bibakwiriye kubikora, mwebwe ababanjirije abandi uhereye mu mwaka ushize, nyamara si ugupfa kubikora gusa, ahubwo ni ukugira ngo mubikore mubikunze.
11Nuko rero mubirangize, kugira ngo nk'uko mwakunze kubyemera abe ari ko mubisohoza mukurikije ibyo mufite,
12kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.
13Simvugiye ntyo kugira ngo abandi boroherezwe namwe ngo murushywe,
14ahubwo ni ukugira ngo munganye, ngo ibibasagutse muri iki gihe bihabwe abandi mu bukene bwabo, kandi ngo ibizasaguka ba bandi na byo muzabihabwe mu bukene bwanyu, munganye
15Kuva 16.18 nk'uko byanditswe ngo “Uwatoraguye byinshi nta cyo yatubukiwe, kandi n'uwatoraguye bike nta cyo yatubiwe.”
16Ariko Imana ishimwe, ishyize mu mutima wa Tito kubagirira umwete nkanjye,
17kuko yemeye guhwiturwa kwacu kandi kuko afite umwete mwinshi, yagiye iwanyu ari nta wumuhase.
18Twamutumanye na mwene Data wundi, washimwaga mu matorero yose ku by'ubutumwa bwiza yakoze.
19Ariko uretse ibyo gusa, ahubwo ni na we watoranijwe n'amatorero kujya ajyana natwe ku bw'uwo murimo w'ubuntu dushyiraho umwete, kugira ngo Umwami wacu ahimbazwe kandi ngo twerekane umutima wacu ukunze.
20Kuko twirinda ngo hatagira umuntu utugaya ku bw'izo mpano nyinshi tugwiza hose
21Imig 3.4 dushaka gukora ibyiza, uretse imbere y'Umwami wacu gusa ahubwo n'imbere y'abantu.
22Twatumanye na bo mwene Data wundi, uwo twagerageje kenshi akaboneka ko ari umunyamwete muri byinshi, ariko none arushaho kugira umwete kuko abiringira cyane.
23Ibyerekeye Tito: uwo ni we dufatanya umurimo kandi ni mugenzi wanjye dukorana ibyanyu, kandi ibya bene Data abo bandi ni intumwa z'amatorero zihimbaza Kristo.
24Nuko muberekere imbere y'amatorero ibihamya urukundo rwanyu, kugira ngo bibemeze ko nabirase ibyirato nyakuri.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.