1Mose arongera abwira Abisirayeli bose aya magambo.
2 Ndetse Uwiteka yarambwiye ati ‘Ntuzambuka Yorodani iyi.’
3Uwiteka Imana yanyu ubwayo izambuka ibagiye imbere, irimbure ayo mahanga abari imbere, uyahindūre. Yosuwa ni we uzambuka abagiye imbere nk'uko Uwiteka yavuze.
4Kub 21.21-35 Kandi Uwiteka azayagirira nk'uko yagiriye Sihoni na Ogi, abami b'Abamori n'ibihugu byabo, abo yarimbuye.
5Uwiteka azayabagabiza, namwe muzayagirire ibyo nabategetse byose.
6Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna.”
7Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere y'Abisirayeli bose ati “Komera ushikame, kuko uzajyana n'aba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza ko azabaha, nawe uzakibahesha ho gakondo.
8Yos 1.5; Heb 13.5 Uwiteka ubwe azakujya imbere, azabana nawe ntazagusiga, ntazaguhāna. Ntutinye, ntukuke umutima.”
9Mose yandika ayo mategeko, ayaha abatambyi b'Abalewi baremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, n'abakuru b'Abisirayeli bose.
10Guteg 15.1; 16.13-15 Mose arabategeka ati “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyashyizweho cy'umwaka wo guhara, mu minsi mikuru y'ingando,
11Abisirayeli bose bazanywe no kubonekera imbere y'Uwiteka Imana yawe ahantu izaba yaratoranije, uzajye usomera aya mategeko imbere y'Abisirayeli bose bayumve.
12Uzajye uteranya abantu, abagabo n'abagore n'abana bato, n'umusuhuke w'umunyamahanga uri iwanyu kugira ngo bayumve, bayige bubahe Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y'aya mategeko bayumvire,
13no kugira ngo abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhora bubaha Uwiteka Imana yanyu, igihe cyose muri mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.”
14Uwiteka abwira Mose ati “Dore igihe cyawe cyo gupfa kigeze bugufi. Hamagara Yosuwa mwiyerekane mu ihema ry'ibonaniro, mbone kumwihanangiriza.” Mose na Yosuwa baragenda, biyerekana mu ihema ry'ibonaniro.
15Uwiteka abonekera muri iryo hema ari mu nkingi y'igicu, iyo nkingi ihagarara hejuru y'umuryango w'iryo hema.
16Uwiteka abwira Mose ati “Dore ugiye gusinzirana na ba sekuruza banyu. Aba bantu bazahaguruka bararikire izindi mana, ari byo bigirwamana by'igihugu aho bazajya gutura muri bene cyo, bandeke, bice isezerano ryanjye nasezeranye na bo.
17Maze icyo gihe bazikongerezaho uburakari bwanjye nanjye mbareke, mbime amaso, batsembwe, bagibweho n'ibyago byinshi n'imibabaro myinshi. Muri icyo gihe bazabaza bati ‘Igituma ibi byago bituzaho si uko Imana yacu itari muri twe?’
18Icyo gihe nzabima amaso nta kabuza, mbahōre ibyaha byose bazaba bakoze byo guhindukirira izindi mana.
19“Nuko none mwandike iyi ndirimbo uyigishe Abisirayeli, uyibatoreze kugira ngo iyi ndirimbo imbere umuhamya ushinja Abisirayeli.
20Kuko bazahindukirira izindi mana bakazikorera, bakansuzugura bakica isezerano ryanjye, nimara kubajyana mu gihugu cy'amata n'ubuki narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bakamara kurya no guhaga no kubyibuha.
21Kandi nibamara kugibwaho n'ibyago byinshi n'imibabaro myinshi, iyi ndirimbo izaba umugabo uhamiriza imbere yabo, kuko itazibagirana ngo ive mu kanwa k'urubyaro rwabo. Nzi ibyo mu mitima yabo biyerekana na none, ntarabajyana mu gihugu narahiye ko nzabaha.”
22Kuri uwo munsi Mose yandika iyi ndirimbo, ayigisha Abisirayeli.
23 Kub 27.23; Yos 1.6 Kandi Uwiteka yihanangiriza Yosuwa mwene Nuni ati “Komera ushikame, kuko uzajyana Abisirayeli mu gihugu narahiye ko nzabaha, nanjye nzabana nawe.”
24Mose amaze kwandika amagambo y'ayo mategeko mu gitabo, ayarangije
25ategeka Abalewi baremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ati
26“Nimwende iki gitabo cy'amategeko, mugishyire iruhande rw'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu, kibereyo kuba umuhamya ubashinja
27kuko nzi ubugome bwanyu n'uko mutagonda amajosi. Ubwo mugomera Uwiteka nkiriho, nkiri kumwe namwe muri iki gihe, ntimuzarushaho nimara gupfa?
28Munteranirize abakuru b'imiryango yanyu bose n'abatware banyu, kugira ngo mvugire aya magambo mu matwi yabo, ntange ijuru n'isi ho abahamya bazabashinja,
29kuko nzi yuko nimara gupfa muziyonona rwose, mugateshuka mukava mu nzira nabategetse. Kandi ibyago bizababaho mu gihe cya nyuma, kuko muzakora icyo Uwiteka abona ko ari kibi, ngo mumurakarishe ibiremwa n'intoki zanyu.”
30Mose avugira mu matwi y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose amagambo y'iyi ndirimbo, ageza aho yayarangirije.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.