Zaburi 50 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi ni iya Asafu.

Imana y'imbaraga nyinshi, Imana Rurema, Uwiteka iravuze,

Ihamagaye isi uhereye aho izuba rirasira,

Ukageza aho rirengera.

2Kuri Siyoni aho ubwiza butagira inenge,

Ni ho Imana irabagiraniye.

3Imana yacu izaza ye guceceka,

Imbere yayo umuriro uzakongora,

Umuyaga w'ishuheri uzayigota.

4Izahamagara ijuru ryo hejuru,

N'isi na yo kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza.

5Iti “Munteranirizeho abakunzi banjye,

Basezeranishije nanjye isezerano ibitambo.”

6Ijuru rizavuga gukiranuka kwayo,

Kuko Imana ubwayo ari yo mucamanza.

Sela.

7“Bwoko bwanjye nimwumve nanjye ndavuga,

Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ndaguhamiriza,

Ni jye Mana, Imana yawe.

8Sinkugayira ibitambo byawe,

Ibitambo byawe byokeje biri imbere yanjye iteka.

9Sinzakura impfizi mu rugo rwawe,

Cyangwa isekurume mu biraro by'ihene zawe.

10Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye,

N'inka z'ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi.

11Nzi inyoni n'ibisiga byose byo ku misozi,

Inyamaswa zo mu ishyamba ni izanjye.

12“Iyaba ngira inzara sinakubwira,

Kuko isi n'ibiyuzuye ari ibyanjye.

13Mbese aho narya inyama z'amapfizi,

Cyangwa se nanywa amaraso y'ihene?

14Utambire Imana ishimwe,

Uhigure Isumbabyose umuhigo wawe.

15Kandi unyambaze ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago,

Nzagukiza nawe uzanshimisha.”

16Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti

“Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye,

Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe,

17Ubwo uri inyangaguhanwa,

Ukirenza amagambo yanjye?

18Uko ubonye umujura wishimira kubana na we,

Kandi ufatana n'abasambanyi.

19“Ushyira ibibi mu kanwa kawe,

Ururimi rwawe rukarema uburiganya.

20Wicara uvuga nabi mwene so,

Ubeshyera mwene nyoko.

21Ibyo urabikora nkakwihorera,

Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose.

Ariko nzaguhana mbishyire imbere y'amaso yawe,

Uko bikurikirana.

22“Nuko mwa bibagirwa Imana mwe,

Mutekereze ibi kugira ngo ne kubashishimura,

Hakabura ubakiza.

23Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza,

Kandi utunganya ingeso ze,

Nzamwereka agakiza k'Imana.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help