1Nkundira Uwiteka,
Kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye.
2Kuko yantegeye ugutwi,
Ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho.
3Ingoyi z'urupfu zantaye hagati,
Uburibwe bw'ikuzimu bwaramfashe,
Ngira ibyago n'umubabaro.
4Maze nambaza izina ry'Uwiteka nti
“Uwiteka, ndakwinginze kiza ubugingo bwanjye.”
5Uwiteka ni umunyambabazi kandi ni umukiranutsi,
Ni koko Imana yacu igira ibambe.
6Uwiteka arinda abaswa,
Nacishijwe bugufi arankiza.
7Mutima wanjye, subira mu buruhukiro bwawe,
Kuko Uwiteka yakugiriye neza.
8Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu,
Amaso yanjye ukayakiza amarira,
N'ibirenge byanjye ukabikiza kugwa.
9Nzagendera mu maso y'Uwiteka,
Mu isi y'ababaho.
10 2 Kor 4.13 Nari nizeye ubwo navugaga nti
“Narababajwe cyane.”
11Nkavugana ubwira nti
“Abantu bose ni abanyabinyoma.”
12Ibyiza Uwiteka yangiriye byose,
Ndabimwitura iki?
13Nzakīra igikombe cy'agakiza,
Nambaze izina ry'Uwiteka.
14Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye,
Ni koko nzawumuhigurira mu maso y'ubwoko bwe bwose.
15Urupfu rw'abakunzi be,
Ni urw'igiciro cyinshi mu maso y'Uwiteka.
16Uwiteka, ni ukuri ndi umugaragu wawe,
Ndi umugaragu wawe,
Umwana w'umuja wawe wambohoye ingoyi.
17Nzagutambira igitambo cy'ishimwe,
Nambaze izina ry'Uwiteka.
18Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye,
Ni koko nzawuhigurira mu maso y'ubwoko bwe bwose,
19Mu bikari by'inzu y'Uwiteka,
Hagati muri wowe Yerusalemu.
Haleluya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.