1 Mat 2.6; Yoh 7.42 Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by'i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy'iteka uhereye kera kose.
2Ni cyo gituma azabatanga kugeza igihe uwo uri ku nda azabyarira, kandi abasigaye bo muri bene se bazagarukira Abisirayeli.
3Azakomera aragire umukumbi we afite imbaraga z'Uwiteka n'icyubahiro cy'izina ry'Uwiteka Imana ye, kandi na bo bazakomera kuko icyo gihe azaba akomeye kugeza ku mpera z'isi.
4Kandi uwo muntu azatubera amahoro.
Umwashuri naza mu gihugu cyacu akaturibatira amanyumba, tuzamuteza abungeri barindwi n'ibikomangoma munani.
5Itang 10.8-11 Kandi bazarimbuza igihugu cya Ashuri inkota, n'igihugu cya Nimurodi babarimburire mu byambu byo mu ngabano zacyo. Uko ni ko azadukiza Umwashuri natuzira mu gihugu akagikandagiramo.
6Abarokotse ba Yakobo bazaba mu moko menshi, bababere nk'ikime kivuye ku Uwiteka cyangwa nk'imvura y'urujojo igwa mu byatsi, bitagomba kurindira umuntu habe no gutegereza abantu.
7Kandi abasigaye ba Yakobo bazaba mu mahanga no mu moko menshi nk'intare iri mu nyamaswa zo mu ishyamba, nk'umugunzu w'intare uri mu mikumbi y'intama. Iyo uyinyuzemo urayinyukanyuka ukayitanyagura, ntihagire uwutesha.
8Ukuboko kwawe kuramburirwe ku banzi bawe, ababisha bawe bose bacibwe.
9Icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, nzagutsembaho amafarashi yawe ndimbure n'amagare yawe y'intambara,
10kandi nzarimbura imidugudu yo mu gihugu cyawe, n'ibihome byawe byose nzabyubika.
11Kandi nzaca uburozi buturuka mu kuboko kwawe, n'abacunnyi ntuzongera kubagira.
12Nzatsembaho ibishushanyo byawe bibajwe n'ibigirwamana byawe by'inkingi, ntuzongera gusenga ibyakozwe n'amaboko yawe.
13Kandi nzagushikuzamo ibishushanyo byawe bibajwe bya Ashera, nzarimbura n'imidugudu yawe.
14Kandi amahanga atumvira, nzayahÅra mfite uburakari n'umujinya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.