Ibyahisuwe 1 - Kinyarwanda Protestant Bible

Interuro

1Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana

2uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.

3Hahirwa usoma amagambo y'ubu buhanuzi, hahirwa n'abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.

Ubutumwa bw'amatorero arindwi yo muri Asiya

4 ibyaha byacu amaraso ye,

6

10Ku munsi w'Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk'iry'impanda

11rivuga riti “Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n'i Simuruna, n'i Perugamo n'i Tuwatira n'i Sarudi, n'i Filadelifiya n'i Lawodikiya.”

12Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu,

13Dan 7.13; 10.5 kandi hagati y'ibyo bitereko by'amatabaza mbona usa n'Umwana w'umuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi w'izahabu mu gituza.

14Dan 7.9; 10.6 Umutwe we n'umusatsi we byeraga nk'ubwoya bw'intama bwera cyangwa nka shelegi, n'amaso ye yasaga n'ibirimi by'umuriro,

15Ezek 1.24; 43.2 ibirenge bye bisa n'umuringa w'umuteke utunganijwe n'umuriro wo mu ruganda, n'ijwi rye ryari rimeze nk'iry'amazi menshi asuma.

16Mu kuboko kwe kw'iburyo yari afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke havamo inkota ityaye ifite ubugi impande zombi. Mu maso he hari hameze nk'izuba iyo rityaye.

17Yes 44.6; 48.12; Ibyah 2.8; 22.13 Mubonye ntyo mwikubita imbere nk'upfuye, anshyiraho ukuboko kw'iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka

18kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z'urupfu n'iz'ikuzimu.

19Nuko wandike ibyo ubonye n'ibiriho, n'ibiri bukurikireho hanyuma

20n'ubwiru bw'inyenyeri ndwi, izo umbonanye mu kuboko kwanjye kw'iburyo, n'iby'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b'ayo matorero arindwi, naho ibitereko by'amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help