Rusi 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Wa mucunguzi wundi yanga guhungura Rusi

1Bowazi ajya mu marembo y'umudugudu yicarayo, wa mucunguzi yavuze anyura aho aramuhamagara ati “Yewe mugabo, nyura hano wicare aha.” Arahanyura aricara.

2Bowazi azana abantu cumi bo mu bakuru b'uwo mudugudu arababwira ati “Nimwicare aha.” Baricara.

3Abwira wa mucunguzi ati “Nawomi yaragarutse, yavuye mu gihugu cy'i Mowabu, none arashaka kugura isambu yari iya mwene wacu Elimeleki.

4Nashakaga kubikubwira no kukubwira nti ‘Uyigurire imbere y'abicaye hano n'imbere y'abakuru b'ubwoko bwacu.’ Nushaka kuyicungura uyicungure, nutabishaka mbwira mbimenye, kuko ari nta wundi wayicungura utari wowe, nanjye ugukurikiye.”

Aramusubiza ati “Ndayicungura.”

5Maze Bowazi aramubwira ati “Nugura iyo sambu na Nawomi, ukwiriye no kuyigurana na Rusi Umumowabukazi wari muka nyakwigendera, gucikura nyakwigendera ngo uwo izabe gakondo ye.”

6Wa mucunguzi aramusubiza ati “Ubwanjye simbasha kuyicungura kugira ngo ntangiza ibyanjye biragwa. Iyendere ubucunguzi bwanjye kuko ntabasha kuyicungura.”

7 Guteg 25.9 Kera uyu ni wo wari umuhango w'Abisirayeli wo gucungura no kugurana kugira ngo byose bikomezwe: umuntu yakweturaga inkweto ye akayiha undi. Uko ni ko Abisirayeli batangaga umugabo w'ibyo.

8Uwo mucunguzi abwira Bowazi ati “Uyigurire.” Akwetura inkweto.

9Bowazi abwira abakuru n'abantu bose ati “Mbatanze ho abagabo uyu munsi, yuko nguze ibyari ibya Elimeleki byose, n'ibyari ibya Kiliyoni na Mahaloni, mbiguze na Nawomi.

10Guteg 25.5-6 Kandi na Rusi Umumowabukazi wari muka Mahaloni, ndamuguze ngo abe umugore wanjye, kugira ngo ncikure nyakwigendera uwo ngo izabe gakondo ye, izina rya nyakwigendera rye kuzima muri bene wabo no mu marembo y'umudugudu wabo, mbatanze ho abagabo uyu munsi.”

11 Itang 29.31 Nuko abantu bose bari mu marembo n'abakuru baramusubiza bati “Turi abagabo b'ibyo. Uwo mugore uje mu nzu yawe Uwiteka amuhwanye na Rasheli na Leya, abashinze bombi inzu y'Abisirayeli. Nawe ujye werekana gukomera kwawe muri Efurata, ube ikirangirire i Betelehemu.

12Itang 38.27-30 Icyaduha urubyaro Uwiteka azaguha kuri iyo nkumi rukazahwanya inzu yawe n'iya Perēsi, uwo Tamari yabyariye Yuda.”

Bowazi ahungura Rusi, abyara Obedi sekuru wa Dawidi

13Nuko Bowazi acyura Rusi aba umugore we, aryamana na we Uwiteka amuha gusama inda, abyara umuhungu.

14Abagore babwira Nawomi bati “Uwiteka ahimbazwe, utakuretse udafite umucunguzi. Icyaduha akazaba ikirangirire mu Bisirayeli.

15Kandi azasubiza intege mu bugingo bwawe, azagutunga mu bukecuru bwawe, kuko umukazana wawe ugukunda akakugirira umumaro uruta uwo abahungu barindwi, ari we umubyaye.”

16Nawomi ajyana uwo mwana amushyira mu gituza cye, aba umurezi we.

17Abagore b'abaturanyi be bamwita izina bati “Nawomi abyariwe umuhungu.” Bamwita Obedi ari we se wa Yesayi, se wa Dawidi.

18Uru ni rwo rubyaro rwa Perēsi: Perēsi yabyaye Hesironi,

19Hesironi yabyaye Ramu, Ramu yabyaye Aminadabu,

20Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni,

21Salumoni yabyaye Bowazi, Bowazi yabyaye Obedi,

22Obedi yabyaye Yesayi, Yesayi yabyaye Dawidi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help