1Kandi Ahabu yari afite abahungu mirongo irindwi i Samariya. Bukeye Yehu yandika inzandiko, azoherereza abakuru b'abatware b'i Yezerēli, n'abareraga abana ba Ahabu i Samariya, arabandikira ngo
2“Uru rwandiko nirubageraho ubwo mufite bene shobuja, kandi mufite amagare n'amafarashi n'umudugudu ugoswe n'inkike, mufite n'ibyo kurwanisha,
3nimutoranye muri bene shobuja umwiza ukwiriye mube ari we mushyira ku ntebe y'ubwami bwa se, murwanire inzu ya shobuja.”
4Ariko baratinya cyane baravugana bati “Ubwo abo bami bombi batashoboye kumuhagarara imbere ni twe twabishobora?”
5Nuko umunyarugo n'umutware w'umurwa n'abakuru n'abareraga abo bana batuma kuri Yehu bati “Turi abagaragu bawe, ibyo udutegeka byose tuzabikora kandi nta muntu wese tuzimika, ahubwo ubigenze uko ushaka.”
6Yongera kubandikira urwandiko ubwa kabiri, ngo “Niba muri abanjye mukanyumvira, nimuce ibihanga bya bene shobuja, ejo nk'iki gihe muzabinsangishe i Yezerēli.”
Icyo gihe abana b'umwami uko ari mirongo irindwi, bari kumwe n'abakuru b'umurwa babarerega.
7Urwo rwandiko rubagezeho, bafata abana b'umwami babica uko ari mirongo irindwi, ibihanga byabo babishyira mu nkangara babimwoherereza i Yezerēli.
8Intumwa iraza iramubwira iti “Bazanye ibihanga by'abana b'umwami.”
Aravuga ati “Nimubirunde ibirundo bibiri ku irembo, bihagume bigeze ejo.”
9Bukeye bwaho arasohoka yiyereka abantu bose, arababwira ati “Muri abakiranutsi. Jyeweho nagomeye databuja ndamwica, ariko uwishe aba bose ni nde?
10Nuko mumenye ko ari nta jambo na rimwe Uwiteka yavuze ku nzu ya Ahabu rizagwa hasi, kuko Uwiteka ashohoje ibyo yavugiye mu mugaragu we Eliya.”
11Hos 1.4 Hanyuma Yehu atsemba abari basigaye mu b'inzu ya Ahabu bose bari i Yezerēli, abakuru be bose n'incuti ze z'amagara n'abatambyi be, ntiyasigaza n'uw'indamyi.
12Nuko Yehu arahaguruka avayo, ajya i Samariya. Ageze ku nzu y'abashumba iri ku nzira ikemurirwamo ubwoya bw'intama,
13ahura na bene se wa Ahaziya umwami w'Abayuda arababaza ati “Muri izihe?”
Baramusubiza bati “Turi bene se wa Ahaziya, turamanuka tujya kuramutsa abana b'umwami n'abana b'umwamikazi.”
14Abwira abari kumwe na we ati “Nimubafate mpiri.” Babafata mpiri, babicira ku rwobo rwo ku nzu ikemurirwamo ubwoya bw'intama. Bose bari abagabo mirongo ine na babiri, nta n'umwe yarokoye muri bo.
Yehu agira ishyaka ryo kurwanya Bāli15Avuye aho ahura na Yehonadabu mwene Rekabu aje kumusanganira, aramuramutsa aramubaza ati “Umutima wawe uratunganye nk'uko uwanjye utunganiye uwawe?”
Yehonadabu aramusubiza ati “Uratunganye.”
Na we ati “Niba utunganye, mpa ukuboko kwawe.” Arakumuha, aherako aramwuriza amushyira mu igare rye.
16Aravuga ati “Nuko tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uwiteka.” Nuko amujyana mu igare rye.
17Ageze i Samariya, atsemba abari basigaye bose mu bantu ba Ahabu bari i Samariya, kugeza aho yabarimburiye nk'uko Uwiteka yabwiye Eliya.
18Bukeye Yehu ateranya abantu bose, arababwira ati “Ahabu yakoreye Bāli buhoro, ariko Yehu azamukorera cyane.
19Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba Bāli bose, n'abamuramyaga bose n'abatambyi be bose. Ntihagire n'umwe ubura kuko nenda gutambira Bāli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.” Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugira ngo abone uko yatsemba abaramyaga Bāli.
20Maze Yehu aravuga ati “Nimuteranire Bāli guterana kwera.” Barabyamamaza.
21Yehu atuma ku Bisirayeli bose. Nuko abaramyaga Bāli bose baraza, ntihagira umuntu n'umwe usigara ataje. Baraza binjira mu ngoro ya Bāli, ingoro ya Bāli iruzura, uhereye mu ruhande rumwe ukageza mu rundi.
22Maze Yehu abwira utegeka inzu ibikwamo imyambaro ati “Zanira abaramya Bāli bose imyambaro.” Arayibazanira.
23Nuko Yehu azana na Yehonadabu mwene Rekabu, binjira mu ngoro ya Bāli. Abwira abaramya Bāli ati “Nimushake murebe muri mwe hataba harimo n'umwe wo mu bagaragu b'Uwiteka, keretse abaramya Bāli bonyine.”
24Nuko barinjira ngo batambe igitambo n'ibitambo byoswa. Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani arababwira ati “Aba bagabo mbashyize mu maboko yanyu. Nihagira ucika, umubuze azamuryora, apfe mu cyimbo cye.”
25Bamaze gutamba igitambo cyoswa, Yehu abwira abarinzi n'abatware ati “Nimwinjire mubice, ntihagire usohoka n'umwe.” Nuko babicisha inkota, hanyuma abarinzi n'abatware babajugunya hanze, binjira mu rurembo rw'ingoro ya Bāli.
26Basohora inkingi zari mu ngoro ya Bāli barazitwika.
27Maze bamenagura igishushanyo cya Bāli, basenya ingoro ye, bayihindura icyavu na bugingo n'ubu.
28Uko ni ko Yehu yarimbuye Bāli, amukura muri Isirayeli.
29 1 Abami 12.28-30 Ariko rero Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n'iby'ibigirwamana by'izahabu byari i Beteli n'i Dani.
30Hanyuma Uwiteka abwira Yehu ati “Kuko wakoze neza ubwo washohoje ibishimwa imbere yanjye ukagirira inzu ya Ahabu nk'uko imigambi yanjye yari iri, abana bawe bazicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli kugeza ku buvivi.”
31Ariko Yehu ntiyita ku kugendera mu mategeko y'Uwiteka Imana ya Isirayeli n'umutima we wose, ntiyava mu byaha Yerobowamu yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
32Muri iyo minsi Uwiteka atangira kugabanya Abisirayeli. Hazayeli abatsinda mu ngabano za Isirayeli zose,
33uhereye kuri Yorodani ukajya iburasirazuba, igihugu cyose cy'i Galeyadi n'icy'Abagadi, n'icy'Abarubeni n'icy'Abamanase, uhereye Aroweri hahereranye n'ikibaya cya Arunoni ukageza i Galeyadi n'i Bashani.
34Ariko indi mirimo ya Yehu n'ibyo yakoze byose n'iby'imbaraga ze zose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
35Bukeye Yehu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, maze umuhungu we Yehowahazi yima ingoma ye.
36Kandi igihe Yehu yamaze ku ngoma ya Isirayeli i Samariya, cyari imyaka makumyabiri n'umunani.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.