Zaburi 97 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Uwiteka ari ku ngoma, isi yishime,

Ibirwa binezerwe uko bingana.

2Ibicu n'umwijima biramukikiza,

Gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z'intebe ye.

3Umuriro uramubanziriza,

Ugatwika ababisha be impande zose.

4Imirabyo ye yamurikiye isi,

Ubutaka burabireba buhinda umushyitsi.

5Imisozi iyagira nk'ibimamāra imbere y'Uwiteka,

Imbere y'Umwami w'isi yose.

6Ijuru rivuga gukiranuka kwe,

Amahanga yose yarebye ubwiza bwe.

7Abasenga ibishushanyo bibajwe,

Bakirata iby'ubusa bamware,

Ibigirwamana byose biramuramya.

8Siyoni yarabyumvise iranezerwa,

Abakobwa ba Yuda bishimishwa n'imanza zawe zitabera, Uwiteka.

9Kuko wowe Uwiteka usumba byose,

Ugategeka isi yose,

Ushyizwe hejuru cyane y'ibigirwamana byose.

10Mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi,

Arinda ubugingo bw'abakunzi be,

Abakiza amaboko y'abanyabyaha.

11Umucyo ubibirwa umukiranutsi,

Umunezero ubibirwa abafite imitima itunganye.

12Mwa bakiranutsi mwe, mwishimire Uwiteka,

Kandi mushime izina rye, ari ryo rwibutso rwo kwera kwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help