Esiteri 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Moridekayi asuzugura Hamani, na we ashaka kurimbura Abayuda

1Hanyuma y'ibyo, Umwami Ahasuwerusi akuza Hamani mwene Hamedata Umwagagi amugira umutware mukuru, intebe ye ayiha icyubahiro ayirutisha iz'abatware bose bahakanywe.

2Abagaragu b'umwami bose babaga bari ku irembo baramupfukamiraga bakamuramya, kuko umwami ari ko yari yategetse. Ariko Moridekayi we ntiyamupfukamiraga ngo amuramye.

3Bukeye abagaragu b'umwami bari ku irembo ry'ibwami babaza Moridekayi bati “Ni iki gituma ucumura ku itegeko ry'umwami?”

4Bakomeza kumuhana uko bukeye, atabyumviye babiregera Hamani ngo barebe ko yemera ibya Moridekayi, kuko yari yireguje ko ari Umuyuda.

5Hamani abonye yuko Moridekayi atamupfukamiye ngo amuramye, ararakara cyane.

6Abona yuko gufata Moridekayi wenyine ari nta cyo bimaze, kuko bari bamubwiye ubwoko bwa Moridekayi. Ni cyo cyatumye Hamani ashaka uburyo bwo kurimbura Abayuda bose bari mu gihugu cya Ahasuwerusi cyose, ari bo bwoko bwa Moridekayi.

7Maze mu mwaka wa cumi n'ibiri Umwami Ahasuwerusi ari ku ngoma, mu kwezi kwa mbere kwitwa Nisani, baraguza inzuzi zitwa Puri imbere ya Hamani, baraguza iminsi yose n'amezi yose uko bikurikirana, bageze ku kwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari.

8Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati “Hariho ubwoko bwatatanye bunyanyagira mu mahanga yo mu bihugu utegeka byose. Amategeko yabwo ntahura n'ay'ayandi mahanga kandi ntibumvira amategeko y'umwami, ni cyo gituma nta cyo byunguye umwami kubihanganira.

9Umwami nabishima iteka ricibwe, baryandike ko barimburwa. Nanjye nzatanga italanto z'ifeza inzovu, nzihe abanyabintu b'umwami, bazishyire mu bubiko bwe.”

10Nuko umwami yambura impeta ku rutoki ayiha Hamani mwene Hamedata Umwagagi, umwanzi w'Abayuda.

11Umwami abwira Hamani ati “Ifeza uzīhamanire, kandi ubwo bwoko ndabuguhaye ubugire uko ushaka.”

12Bukeye ku munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa mbere bahamagara abanditsi b'umwami, bandika ibyo Hamani ategetse byose babyoherereza ibisonga by'umwami, n'abatware b'intebe batwaraga ibihugu bye byose, n'ibikomangoma byo mu mahanga yose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n'ishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, babyandika mu izina ry'Umwami Ahasuwerusi bashyiraho n'ikimenyetso cy'impeta ye.

13Nuko bohereza inzandiko, baziha intumwa zizijyana mu bihugu by'umwami byose ngo bice Abayuda bose, abakuru n'abato, abana bato n'abagore, babarimbure babamareho umunsi umwe, ari wo munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari, kandi ngo bajyane ibintu byabo ho iminyago.

14Maze bandikira amahanga yose bakurikije urwo rwandiko, ngo bitegekwe mu bihugu byose ko bitegura uwo munsi.

15Nuko intumwa ntizatinda zijyanwa n'itegeko ry'umwami, itegeko ryamamara ku murwa w'i Shushani. Maze umwami na Hamani bicazwa no kunywa, ariko abo ku murwa w'i Shushani barumirwa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help