1Maze ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti
2“Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire imiburo nzakubwira.”
3Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk'uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wari umurwa munini cyane, kuwuzenguka rwari urugendo rw'iminsi itatu.
4Mat 12.41; Luka 11.32 Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw'umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.”
5Maze ab'i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y'abandi.
6Ijambo rigera ku mwami w'i Nineve ahaguruka ku ntebe ye y'ubwami, yiyambura umwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu.
7Ategekana itegeko n'abatware be b'intebe baryamamaza i Nineve bati “Umuntu wese ye kugira icyo asogongeraho, kandi amatungo y'amashyo n'imikumbi bye kurisha kandi bye kunywa amazi,
8ahubwo abantu n'amatungo byose byambare ibigunira, abantu batakambire Imana bakomeje, kandi bahindukire umuntu wese areke inzira ye mbi, bareke n'urugomo bagira.
9Nta wubizi ahari aho Imana yahindukira ikigarura, ikareka uburakari bw'inkazi yari ifite ntiturimbuke!”
10Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.