Zaburi 32 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi ni iya Dawidi. Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge.

Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye,

Ibyaha bye bigatwikirwa.

2 Rom 4.7-8 Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa,

Umutima we ntubemo uburiganya.

3Ngicecetse,

Amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira.

4Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga,

Ibyuya byanjye bigahinduka nk'amapfa yo mu cyi.

Sela.

5Nakwemereye ibyaha byanjye,

Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye.

Naravuze nti “Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”,

Nawe unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye.

Sela

6Ni cyo gituma umukunzi wawe wese akwiriye kugusengera igihe wabonerwamo,

Ni ukuri umwuzure w'amazi y'isanzure ntuzamugeraho.

7Ni wowe bwihisho bwanjye uzandinda amakuba n'ibyago,

Uzangotesha impundu zishima agakiza.

Sela.

8Nzakwigisha nkwereke inzira unyura,

Nzakugira inama,

Ijisho ryanjye rizakugumaho.

9Ntimube nk'ifarashi cyangwa inyumbu zitagira ubwenge,

Zikwiriye guhatwa n'icyuma cyo mu kanwa n'umukoba wo ku ijosi,

Utagira ibyo ntizakwegera.

10Abanyabyaha bazabona imibabaro myinshi,

Ariko uwiringira Uwiteka imbabazi zizamugota.

11Mwa bakiranutsi mwe,

Munezererwe Uwiteka mwishime,

Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe,

Ibyishimo bibatere kuvuza impundu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help