1Nuko hashize iminsi myinshi ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya, ubwo wari umwaka wa gatatu inzara iteye riti “Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubira isi imvura.”
2Nuko Eliya aragenda ajya kwiyereka Ahabu.
Icyo gihe inzara yari nyinshi cyane i Samariya.
3Ubwo Ahabu ahamagara Obadiya umunyarugo we. Obadiya uwo yubahaga Uwiteka cyane,
4ndetse ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b'Uwiteka, Obadiya yajyanye bamwe muri bo ijana abahisha mirongo itanu mirongo itanu mu buvumo bubiri, akajya abagaburiramo imitsima n'amazi yo kunywa.
5Ahabu abwira Obadiya ati “Umva, ugende igihugu cyose no ku masōko y'amazi yose no ku tugezi twose, ahari twabonayo utwatsi two gukiza amafarashi n'inyumbu bikabaho, ntidupfushe amatungo yacu yose.”
6Nuko bagabana igihugu kugira ngo bakigende cyose, Ahabu anyura iye nzira, Obadiya na we anyura iyindi.
7Obadiya akiri mu nzira Eliya arahamusanga. Obadiya aramumenye amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati “Mbega ni wowe, Eliya databuja?”
8Aramusubiza ati “Ni jye. Genda ubwire shobuja uti ‘Eliya ari hano.’ ”
9Obadiya aramusubiza ati “Nagucumuyeho iki gituma ungabiza Ahabu ngo anyice?
10Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, yuko nta shyanga cyangwa igihugu databuja atakwijemo abantu bo kugushaka. Babahakaniye ko utariyo, arahiza abo bami cyangwa amahanga ko bakubuze koko.
11None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano!
12Ariko nimara gutandukana nawe, umwuka w'Uwiteka arakujyana ahandi ntazi. Nuko ningerayo nkabibwira Ahabu, akaza ntakubone yanyica, kandi ndakubwira ko uhereye mu buto bwanjye umugaragu wawe nubahaga Uwiteka.
13Mbese ntibabwiye databuja icyo nakoze ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b'Uwiteka, ko nahishe abahanuzi b'Uwiteka ijana mu buvumo bubiri mirongo itanu mirongo itanu, nkajya mbagaburira umutsima n'amazi yo kunywa?
14None urambwira ngo ningende mbwire databuja ngo Eliya ari hano, ntuzi ko yanyica?”
15Eliya aramubwira ati “Nkurahiye Uwiteka Imana Nyiringabo uwo nkorera iteka, ko nza kumwiyereka uyu munsi rwose.”
16Nuko Obadiya ajya kubonana na Ahabu arabimubwira, Ahabu aherako aza guhura na Eliya.
Eliya abonana na Ahabu, atumira abahanuzi ba Bāli17Maze Ahabu abonye Eliya aramubwira ati “Mbega ni wowe n'umuruho wateye Isirayeli?”
18Na we aramusubiza ati “Erega si jye wateye Isirayeli umuruho, ahubwo ni wowe n'inzu ya so kuko mwaretse amategeko y'Uwiteka, mugakurikira Bāli.
19Nuko none ntumirira Abisirayeli bose bateranire ku musozi w'i Karumeli, kandi abahanuzi ba Bāli uko ari magana ane na mirongo itanu, n'abahanuzi ba Ashera basangirira ku meza ya Yezebeli, uko ari magana ane.”
20Nuko Ahabu atumira Abisirayeli bose n'abo bahanuzi, abateraniriza ku musozi w'i Karumeli.
21Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati “Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bāli abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe.
22Eliya arongera abwira abantu ati “Ni jye jyenyine muhanuzi w'Uwiteka usigaye, ariko abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu.
23Nuko nibaduhe impfizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremo ibice babigereke hejuru y'inkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru y'inkwi, ne gucanamo.
24Muhereko mutakambire izina ry'imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry'Uwiteka. Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.”
Abantu bose baramusubiza bati “Ibyo uvuze ni byiza.”
25Nuko Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati “Ngaho nimuhitemo iyanyu mpfizi, abe ari mwe mubanza kubaga kuko muri benshi, maze mutakambire izina ry'imana yanyu ariko ntimucanemo.”
26Nuko bazana impfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya Bāli uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y'ihangu, bavuga bati “Nyamuna Bāli, twumvire.” Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n'umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse.
27Bagejeje ku manywa y'ihangu Eliya arabashinyagurira ati “Erega nimutere hejuru kuko ari imana! Yenda ubu iriyumvīra cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa.”
28Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n'intambi nk'uko basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuri bo.
29Maze ku gicamunsi barakotsora bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n'umwe.
30Eliya aherako abwira abantu bose ati “Nimunyegere.” Bose baramwegera, asana igicaniro cy'Uwiteka cyari cyarasenyutse.
31Itang 32.29; 35.10 Nuko Eliya yenda amabuye cumi n'abiri uko umubare w'imiryango ya bene Yakobo wanganaga, ari we ijambo ry'Uwiteka ryagezeho riti “Isirayeli ni ryo ribaye izina ryawe.”
32Nuko ayo mabuye Eliya ayubakisha igicaniro mu izina ry'Uwiteka, maze acukura impande zacyo uruhavu rwajyamo indengo ebyiri z'imbuto.
33Aherako agerekeranya inkwi, acagagura impfizi ayigereka hejuru y'inkwi. Maze arababwira ati “Nimwuzuze intango enye amazi, muyasuke hejuru y'igitambo n'inkwi.”
34Arababwira ati “Nimwongere ubwa kabiri.” Bongera ubwa kabiri. Arongera arababwira ati “Nimwongere ubwa gatatu.” Bongera ubwa gatatu.
35Amazi arasendera agota igicaniro, yuzura na rwa ruhavu.
36Nuko agejeje igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, Eliya umuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw'ijambo ryawe.
37Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.”
38Uwo mwanya umuriro w'Uwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa n'inkwi n'amabuye n'umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose.
39Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati “Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana.”
Eliya yica abahanuzi ba Bāli40Nuko Eliya arababwira ati “Nimufate abahanuzi ba Bāli, ntihasimbuke n'umwe.” Barabafata. Eliya arabamanukana abagejeje ku kagezi Kishoni, abicirayo.
41Maze Eliya abwira Ahabu ati “Haguruka ufungure kuko numva haza kugwa imvura y'impangukano.”
42 Yak 5.18 Nuko Ahabu arazamuka ajya gufungura. Eliya na we arazamuka ajya mu mpinga y'umusozi w'i Karumeli, yicara hasi yubika umutwe mu maguru.
43Abwira umugaragu we ati “Zamuka witegereze ku nyanja.”
Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati “Nta cyo mbonye.” Amubwira gusubirayo agira karindwi.
44Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati “Dore mbonye igicu gito kingana n'ikiganza cy'umuntu kiva mu nyanja.”
Eliya aramubwira ati “Genda ubwire Ahabu uti ‘Itegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza.’ ”
45Hashize umwanya muto, ijuru ririhinduriza ryuzura ibicu n'umuyaga, hagwa imvura ya rukokoma. Nuko Ahabu yurira igare rye ajya i Yezerēli.
46Imbaraga z'Uwiteka zijya kuri Eliya, aracebura arirukanka, yiruka imbere ya Ahabu amutanga ku irembo ry'i Yezerēli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.