1 Luka 5.1-3 Yongera kwigishiriza mu kibaya cy'inyanja, abantu benshi cyane bateranira aho ari, ari cyo cyatumye yikira mu bwato bwari mu nyanja abwicaramo, abantu bose bari mu kibaya cyayo.
2Abigishiriza byinshi mu migani, akibigisha arababwira ati
3“Nimwumve: umubibyi yasohoye imbuto,
4akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.
5Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure,
6ariko izuba rivuye ziraraba, kandi kuko zitari zifite imizi ziruma.
7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa ararāruka araziniga, ntizera imbuto.
8Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zirakura zera imbuto, kandi imwe ibyara mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana, bityo bityo.”
9Arababwira ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”
10Yiherereye, abari kumwe na we n'abo cumi na babiri, bamusobanuza iby'uwo mugani.
11Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw'ubwami bw'Imana, ariko abo hanze byose babibwirirwa mu migani
12Yes 6.9-10 ngo
‘Kureba babirebe ariko be kubibona,
No kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa,
Ngo ahari badahindukira bakababarirwa ibyaha byabo.’ ”
13Arababaza ati “Mbese ko mutazi iby'uwo mugani, indi migani yose muzayimenya mute?
14Umubibyi ni ubiba ijambo ry'Imana.
15Izo mu nzira aho iryo jambo ribibwa, abo ni bo bamara kumva, uwo mwanya Satani akaza agakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo.
16N'izibibwe ku kāra na bo ni uko, iyo bumvise iryo jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe,
17ariko kuko batagira imizi muri bo bakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa bazira iryo jambo, uwo mwanya birabagusha.
18Abandi bagereranywa n'izibibwa mu mahwa, abo ni bo bumva iryo jambo,
19maze amaganya y'iyi si n'ibihendo by'ubutunzi, n'irari ryo kwifuza ibindi, iyo bibinjiye mu mutima biniga iryo jambo ntiryere.
20Kandi abagereranywa na za zindi zabibwe mu butaka bwiza, abo ni bo bumva iryo jambo bakaryemera. Ni bo bera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana, bityo bityo.”
Iyindi migani(Mat 13.31-34; Luka 8.16-18; 13.18-19)21 Mat 5.15; Luka 11.33 Nuko arababaza ati “Mbese itabaza rizanirwa kūbikwaho inkangara, cyangwa gushyirwa munsi y'urutara? Ntirishyirwa se ku gitereko cyaryo?
22Mat 10.26; Luka 12.2 Kuko ari ntacyapfuritswe kitazagaragara, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.
23Ufite amatwi yumva niyumve.”
24 Mat 7.2; Luka 6.38 Arababwira ati “Nimuzirikane ibyo mwumva. Urugero mugeramo ni rwo muzagererwamo kandi muzarushirizwaho,
25Mat 13.12; 25.29; Luka 19.26 kuko ufite azahabwa, kandi udafite azakwa n'icyo yari afite.”
26Arongera arababwira ati “Ubwami bw'Imana bugereranywa n'umuntu ubibye imbuto mu butaka,
27akagenda, agasinzira, akabyuka nijoro na ku manywa, n'imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikuze.
28Ubutaka bwimeza ubwabwo, ubwa mbere habanza kuba utwatsi maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto.
29Yow 4.13 Ariko imyaka iyo yeze, uwo mwanya nyirayo ayitemesha umuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.”
30Kandi aravuga ati “Mbese ubwami bw'Imana twabugereranya n'iki? Cyangwa twabusobanuza mugani ki?
31Bwagereranywa n'akabuto ka sinapi, kuko iyo gatewe mu butaka, nubwo ari gato hanyuma y'imbuto zose zo mu isi,
32karakura kakaba igiti kinini kikaruta imboga zose, kikagaba amashami manini, maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu gicucu cyacyo.”
33Akomeza kubigishiriza ijambo ry'Imana mu migani myinshi nk'iyo, mu buryo bashobora kumva.
34Ntiyavuganaga na bo atabaciriye umugani, ariko agasobanurira abigishwa be byose biherereye.
Aturisha inkubi y'umuyaga wo mu nyanja(Mat 8.23-27; Luka 8.22-25)35Kuri uwo munsi bugorobye arababwira ati “Twambuke tujye hakurya.”
36Basiga abantu bamujyana mu bwato yahozemo, kandi hari n'andi mato hamwe na bwo.
37Nuko ishuheri y'umuyaga iraza, umuraba wisuka mu bwato bigeza aho bwenda kurengerwa.
38Yari asinziriye aryamye ibwerekeza, yiseguye umusego. Baramukangura baramubaza bati “Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiye gupfa?”
39Akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka utuze.” Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose.
40Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba? Ntimurizera?”
41Baratinya cyane baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utuma umuyaga n'inyanja bimwumvira?”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.