1Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y'Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe,
2 kandi uturimo twese.
7Ariko umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk'uko urugero rw'impano ya Kristo ruri.
8 byose.
11Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha,
12kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,
13kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo,
14kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya,
15ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.
16Kolo 2.19 Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n'uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukūra gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.
Kwera kuzanwa na Kristo ku bapagani bahenebereye17Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko mutakigenda nk'uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo,
18ubwenge bwabo buri mu mwijima kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw'imitima yabo, byabatandukanije n'ubugingo buva ku Mana.
19Kandi babaye ibiti bīha ubusambanyi bwinshi, gukora iby'isoni nke byose bifatanije no kwifuza.
20Ariko mwebweho ntimwize Kristo mutyo,
21niba mwaramwumvise mukigishirizwa muri we ibihura n'ukuri ko muri Yesu,
22Kolo 3.9 bibabwiriza iby'ingeso zanyu za kera ko mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana,
23mugahinduka bashya mu mwuka w'ubwenge bwanyu,
24Itang 1.26; Kolo 3.10 mukambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n'ukuri nk'uko Imana yabishatse.
25 Zek 8.16 Nuko mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu.
26Zab 4.5 Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye
27kandi ntimubererekere Satani.
28Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene.
29Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha.
30Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.
31Gusharira kose n'uburakari n'umujinya n'intonganya, no gutukana hamwe n'igomwa ryose bibavemo.
32Kolo 3.13 Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk'uko Imana yabababaririye muri Kristo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.