Zekariya 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana igaruka i Yerusalemu. Hazubakwa habemo amahoro

1Nuko ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti

2“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiye i Siyoni ifuhe ryinshi, mpafuhiye mfite uburakari bwinshi.’ ”

3Uwiteka aravuga ati “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa w'ukuri, umusozi w'Uwiteka Nyiringabo uzitwa Umusozi wera.”

4Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hazaba igihe abasaza n'abakecuru bazongera kuboneka mu nzira z'i Yerusalemu, umuntu wese azaba yicumba inshyimbo kuko azaba ashaje cyane.

5Kandi inzira zo ku murwa zizaba zuzuye abahungu n'abakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.”

6Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nubwo bizatangaza abantu bazaba basigaye muri iyo minsi, mbese nanjye byantangaza?” Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

7Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Dore nzakiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cy'iburasirazuba no mu cy'iburengerazuba,

8nzabazana bature muri Yerusalemu imbere. Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo mu by'ukuri, no mu byo gukiranuka.”

9Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Amaboko yanyu nakomere, yemwe abumva muri iyi minsi amagambo yavuzwe n'abahanuzi, bari bahari ku munsi urufatiro rw'inzu y'Uwiteka Nyiringabo rwashyirwagaho ngo iyo nzu y'urusengero yubakwe.

10Kuko iyo minsi itaragera nta muntu wahembwaga cyangwa itungo, kandi uwinjiraga n'uwasohokaga nta mahoro bari bafite ku bw'abanzi, kuko nateye abantu bose kwangana, umuntu wese nkamuteranya na mugenzi we.

11Ariko noneho abasigaye bo muri ubu bwoko, sinzabamerera nk'uko nabamereye mu bihe byashize. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

12Kuko hazabaho imbuto z'amahoro, umuzabibu uzera imbuto zawo, ubutaka buzera umwero wabwo, n'ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.

13Nuko nk'uko mwari mu mahanga muri ibivume, mwa nzu y'i Buyuda n'iy'i Bwisirayeli mwe, ni ko nzabakiza. Muzaba abahesha b'umugisha, mwe gutinya ahubwo amaboko yanyu akomere.

14“Kuko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Nk'uko nagambiriye kubagirira nabi ubwo ba sogokuruza banyu bandakazaga simbyibuze, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,

15na none muri iyi minsi ni ko ngambiriye kugirira Yerusalemu n'inzu y'i Buyuda neza, mwitinya.

16Ef 4.25 Ibyo muzajya mukora ni ibi: umuntu wese ajye avugana iby'ukuri na mugenzi we, mujye muca imanza zitabera z'amahoro muri mu miharuro yanyu.

17Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro z'ibinyoma zose kuko ibyo byose ari byo nanga.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

18Maze ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti

19“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Kwiyiriza ubusa byo mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, bizahindukira ab'inzu y'i Buyuda iminsi y'umunezero n'iy'ibyishimo n'ibirori byiza cyane. Nuko nimukunde ukuri n'amahoro.’ ”

20Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muzabona amahanga azanye n'abaturage bo mu midugudu myinshi,

21kandi abaturage bo mu mudugudu umwe bazajya mu wundi bavuge bati ‘Nimuze twihute dusabe Uwiteka umugisha, dushake Uwiteka Nyiringabo.’ Bati ‘Natwe turajyayo.’

22Ni ukuri koko abantu benshi n'amoko akomeye bazaza i Yerusalemu gushakirayo Uwiteka Nyiringabo, no kumusaba umugisha.”

23Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y'indimi zose bafate ikinyita cy'umwambaro w'Umuyuda bamubwire bati ‘Turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.’ ”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help