1Mbese si ndi uw'umudendezo? Si ndi intumwa? Sinabonye Umwami wacu Yesu? Namwe ntimuri umurimo wanjye mu Mwami?
2Niba ku bandi ntari intumwa ariko kuri mwe ndi yo, kuko mwebwe ubwanyu ari mwe kimenyetso cyanjye cyo kuba intumwa y'Umwami.
3Ibi ni byo nireguza ku bandega.
4Mbese ntitwemererwa kurya no kunywa?
5Ntitwakwemererwa kugira abagore bizera, ngo tujyane na bo nk'uko izindi ntumwa zigenza, na bene se b'Umwami Yesu na Kefa?
6Cyangwa jyewe na Barinaba ni twe twenyine tutemererwa kuruhuka kwikorera?
7Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame?
8Mbese ibyo mbivuze nk'umuntu gusa, cyangwa amategeko na yo ntavuga atyo?
9 Nuko rero iyo mvuga ubutumwa mbuvuga ku buntu, ntakurikije rwose ubutware bwanjye bw'umubwirizabutumwa.
Pawulo yifatanya n'abantu batari bamwe ngo abone uko abakiza19Nubwo kuri bose ndi uw'umudendezo, nihinduye imbata ya bose kugira ngo ndusheho kunguka benshi.
20Ku Bayuda nabaye nk'Umuyuda kugira ngo nunguke Abayuda, no ku batwarwa n'amategeko nabaye nk'utwarwa n'amategeko nubwo ku bwanjye ntatwarwa na yo, kugira ngo nunguke abatwarwa n'amategeko.
21Ku badafite amategeko nabaye nk'udafite amategeko, kugira ngo nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n'amategeko ya Kristo.
22Ku badakomeye nabaye nk'udakomeye, kugira ngo nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe.
23Kandi ibyo byose mbikora ku bw'ubutumwa, ngo mfatanye n'abandi muri bwo.
24Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe.
25Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika.
26Nuko nanjye ndiruka ariko si nk'utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk'uhusha.
27Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.