1
8Yes 11.4 Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k'ukuza kwe.
9Mat 24.24 Kuza k'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma,
10n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.
11Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,
12kugira ngo abatizeye iby'ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.
13Ariko bene Data bakundwa n'Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri.
14Ni byo yabahamagariye ibahamagaje ubutumwa twahawe, kugira ngo muhabwe ubwiza bw'Umwami wacu Yesu Kristo.
15Nuko rero bene Data, muhagarare mushikamye, mukomeze inyigisho mwigishijwe, naho zaba ari izo mwigishijwe n'amagambo yacu cyangwa n'urwandiko rwacu.
16Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n'Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry'iteka ryose n'ibyiringiro byiza, ku bw'ubuntu bwayo
17ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n'amagambo yose meza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.