Kuva 34 - Kinyarwanda Protestant Bible

Uwiteka aha Mose ibindi bisate by'amabuye biriho amategeko(Guteg 10.1-5)

1Uwiteka abwira Mose ati “Wibārize ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye.

2Ejo mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi mu gitondo umpagararire imbere ku mutwe wawo.

3Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazaboneke umuntu kuri uwo musozi wose, imikumbi n'amashyo bye kurisha imbere yawo.”

4Mose abāza ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, azinduka kare mu gitondo azamuka umusozi wa Sinayi uko Uwiteka yamutegetse, afashe mu maboko bya bisate by'amabuye byombi.

5Uwiteka amanukira muri cya gicu ahagararanayo na we, yivuga mu izina ko ari Uwiteka.

6, muteme mutsinde ibishushanyo bya Ashera babaje.

14Kuko udakwiriye kugira indi mana yose usenga, kuko Uwiteka witwa Ufuha, ari Imana ifuha.

15“Wirinde gusezerana isezerano na bene igihugu, kugira ngo ubwo bazatambira ibigirwamana basambana, hatazagira ukurarika ukarya ku ntonorano ye,

16kandi ugashyingira abahungu bawe abakobwa babo, kugira ngo ubwo abo bakobwa bazatambira ibigirwamana byabo, batazoshya abahungu bawe kubirarikira.

17 Kuva 20.4; Lewi 19.4; Guteg 5.8; 27.15 “Ntukiremere ibigirwamana biyagijwe.

18 Kuva 12.14-20; Lewi 23.6-8; Kub 28.16-25 “Ujye uziririza iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu, kuko ari ko waviriyemo muri Egiputa.

19 Kuva 13.2 “Uburiza bwose ni ubwanjye, ubw'ingabo bwo mu matungo yawe yose, mu mashyo no mu mikumbi.

20Kuva 13.13 Uburiza bw'indogobe uzabucunguze umwana w'intama, nudashaka kuyicungura, uzayivune ijosi. Imfura z'abahungu bawe zose uzazicungure.

“Ntihakagire umuntu uza ubusa imbere yanjye.

21 Kuva 20.9-10; 23.12; 31.15; 35.2; Lewi 23.3; Guteg “Mu minsi itandatu ujye ukora, ariko ku wa karindwi ujye uruhuka, no mu ihinga no mu isarura ujye uwuruhukaho. 5.13-14

22 Lewi 23.15-21,39-43; Kub 28.26-31 “Kandi ujye uziririza umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, uw'umuganura w'isarura ry'ingano, kandi ujye uziririza umunsi mukuru w'isarura rya byose wo ku iherezo ry'umwaka.

23“Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'Umwami Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ibihe bitatu.

24Kuko nzakwirukanira amahanga akaguhunga, nkāgūra ingabano zawe, kandi nta wuzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere y'Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye.

25 Kuva 12.10 “Ntugaturane amaraso y'igitambo ntambiwe n'umutsima wasembuwe, kandi igitambo cyo ku munsi mukuru wa Pasika cye kurara.

26 Guteg 14.21; 26.2 “Umuganura w'ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y'Uwiteka Imana yawe.

“Ntugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina.”

27Uwiteka abwira Mose ati “Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n'Abisirayeli, rihagaze kuri ayo magambo.”

28Amaranayo n'Uwiteka iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by'amabuye amagambo y'isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.

Mu maso ha Mose harabagirana

29 2 Kor 3.7-16 Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozi ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n'Uwo bavuganye.

30Aroni n'Abisirayeli bose barebye Mose babona mu maso he harabagirana, batinya kumwigira hafi.

31Mose arabahamagara, Aroni n'abatware b'iteraniro ryabo basubira aho ari, Mose ababwira amagambo.

32Nyuma Abisirayeli bose bamwigira hafi, abategeka ibyo Uwiteka yamubwiriye byose ku musozi wa Sinayi.

33Mose amaze kuvugana na bo, atwikira mu maso he.

34Kandi uko Mose yajyaga imbere y'Uwiteka kuvugana na we, yikuragaho icyo gitwikirizo akageza aho asohokera, agasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe.

35Abisirayeli bakareba mu maso ha Mose bakabona harabagirana, Mose agasubizaho cya gitwikirizo, akageza aho yongerera kuvugana n'Uwiteka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help