1 2 Abami 24.1; 2 Ngoma 36.5-7; Dan 1.1-2 Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, (hari no mu mwaka wa mbere wa Nebukadinezari umwami w'i Babuloni), ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku bantu b'i Buyuda,
2iryo umuhanuzi Yeremiya yabwiye ubwoko bw'u Buyuda bwose n'abatuye i Yerusalemu bose ati
3“Uhereye ku mwaka wa cumi n'itatu wa Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda ukageza none, maze imyaka makumyabiri n'itatu ijambo ry'Uwiteka rinzaho nkavugana namwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva.
4Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose b'abahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutega amatwi ngo mwumve) ati
5‘Nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by'imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose.
6Kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo y'amaboko yanyu, kandi sinzabagirira nabi.
7Ariko ntimwanyumviye, ahubwo mwandakazaga ku mirimo y'amaboko yanyu ibateza amakuba.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
8Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Kuko mutumviye amagambo yanjye,
9dore ngiye kohereza imiryango yose y'ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n'abagituyemo, n'ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n'igitutsi n'imisaka y'iteka.
10Yer 7.34; 16.9; Ibyah 18.22-23 Maze kandi nzabakuramo ijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, ijwi ry'urusyo n'umucyo w'urumuri.
112 Ngoma 36.21; Yer 29.10; Dan 9.2 Iki gihugu cyose kizaba umwirare n'igitangarirwa, kandi ayo mahanga azakorera umwami w'i Babuloni imyaka mirongo irindwi.
12“Imyaka mirongo irindwi nishira nzahana umwami w'i Babuloni, n'ubwo bwoko n'igihugu cy'Abakaludaya, ni ko Uwiteka avuga, mbahora ibyaha byabo. Nzahagira amatongo iteka ryose.
13Nzasohoreza icyo gihugu amagambo yanjye yose nakivuzeho, ndetse ayanditswe muri iki gitabo yose, ayo Yeremiya yahanuriye amahanga yose.
14Kuko amahanga menshi n'abami bakomeye bazabagira abaretwa b'ubwabo, kandi nzabitura ibihwanye n'ibyo bakoze, uko imirimo y'amaboko yabo ingana.”
Imana izahana amahanga15Uwiteka Imana ya Isirayeli yambwiye itya iti “Enda iki gikombe cya vino y'uburakari kiri mu ntoki zanjye, kandi uyivunye amahanga yose ngutumyeho.
16Na yo azanywa adandabirane, asare abitewe n'inkota nzohereza muri yo.”
17Mperako nenda igikombe cyari mu ntoki z'Uwiteka mvunya amahanga yose, ayo Uwiteka yantumyeho:
18i Yerusalemu n'imidugudu y'u Buyuda, n'abami baho n'ibikomangoma byaho, ngo bihindurwe umusaka n'igitangarirwa, n'igitutsi no kuvumwa nk'uko bimeze ubu,
19na Farawo umwami wo muri Egiputa n'abagaragu be, n'ibikomangoma bye n'abantu be bose,
20n'uruvange rw'amoko n'abami bose bo mu gihugu cya Usi, n'abami bose bo mu gihugu cy'Abafilisitiya, na Ashikeloni n'i Gaza, na Ekuroni n'abasigaye bo mu Ashidodi, Edomu na Mowabu na bene Amoni,
21n'abami bose b'i Tiro n'abami bose b'i Sidoni,
22n'abami b'ibihugu byo hakurya y'inyanja,
23i Dedani n'i Tema n'i Buzi, n'abiyogoshesha ingohe z'umusatsi,
24n'abami bose bo mu Arabiya, n'abami b'uruvange rw'amoko aba mu butayu,
25n'abami bose b'i Zimuri, n'abami bose bo muri Elamu, n'abami bose b'Abamedi,
26n'abami bose b'ikasikazi, abari hafi n'abari kure bose hamwe, n'ibihugu byose byo mu mpande zose zo mu isi, n'umwami wa Sheshaki na we azanywa kuri cya gikombe hanyuma yabo.
27“Uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Nimunywe musinde, muruke mugwe ubutabyuka, muzize inkota nzabateza.’
28Nuko rero nibanga kwakira igikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ngo: Kunywa muzanywa.
29Kuko dore umurwa witiriwe izina ryanjye ari wo ntangiriraho kugirira nabi. Namwe se mwasigara mudahanwe? Ntimuzabura guhanwa kuko ngiye guteza abari mu isi bose inkota.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
30“Nuko ubahanurire aya magambo yose kandi ubabwire uti ‘Uwiteka azatontoma ari hejuru, arangurure ijwi rye ari mu buturo bwe bwera. Azatontomera cyane umukumbi we, azatera hejuru nk'abenga aburire abatuye mu isi bose.
31Urusaku ruzagera no ku mpera y'isi kuko Uwiteka afitanye urubanza n'amahanga, azaburanya umuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
32Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore ibyago bizava mu ishyanga rimwe bitere irindi, kandi inkubi ikomeye izaturuka ku mpera z'isi.”
33Uwo munsi abishwe n'Uwiteka bazaba hose uhereye ku mpera y'isi ukageza ku yindi, ntibazaririrwa, cyangwa bakoranywe habe guhambwa, bazaba nk'amase ari ku gasozi.
34Nimuboroge, bungeri mwe mutake, mwigaragure mu ivu yemwe batahira b'umukumbi, kuko iminsi y'icyorezo isohoye nkabamenagura, kandi muzagwa nk'ikibumbano cyiza kijanjaguritse.
35Kandi abungeri bazabura aho bahungira, n'abatahira b'umukumbi babure aho bacikira.
36Nimwumve ijwi ryo gutaka ry'abungeri, n'umuborogo w'abatahira b'umukumbi! Kuko Uwiteka yahinduye ubusa urwuri rwabo.
37Kandi ibiraro byarimo amahoro byarasenyutse, bitewe n'uburakari bw'Uwiteka bukaze.
38Yasize ubuturo bwe nk'intare, kuko igihugu cyabo cyabaye igitangarirwa bitewe n'ubukana bw'ubibateza, n'uburakari bwe bukaze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.