Ibyakozwe n'Intumwa 27 - Kinyarwanda Protestant Bible

Bajyana Pawulo mu nkuge kugira ngo bajye muri Italiya

1Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n'izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.

2Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w'i Tesalonike.

3Bukeye bw'aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire.

4Dutsukira aho duhita munsi y'ikirwa cy'i Kupuro dushaka kucyikingaho umuyaga, kuko wari uduturutse imbere.

5Twambutse inyanja ihereranye n'i Kilikiya n'i Pamfiliya, dufata i Mura, umudugudu w'i Lukiya.

6Umutware utwara umutwe asangayo inkuge yavuye mu Alekizanderiya ijya muri Italiya, adushyiramo.

7Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tugera bugufi bw'i Kinido bituruhije cyane, maze umuyaga utubujije duhita munsi y'ikirwa kitwa i Kirete imbere y'i Salumoni, kucyikingaho umuyaga.

8Tugikikira bituruhije cyane, tugera ahantu hitwa i Myaro myiza bugufi bw'umudugudu witwa i Lasaya.

9Ariko kuko hari hashize iminsi myinshi, kandi kunyura mu nyanja kukaba kwari gufite akaga, kuko ndetse n'iminsi yo kwiyiriza ubusa yari yarashize, nuko Pawulo abagīra inama ati

10“Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby'inkuge n'ibirimo gusa, ahubwo n'ubugingo bwacu na bwo.”

11Ariko umutware utwara umutwe yumvira umwerekeza na nyir'inkuge, kurusha ibyo Pawulo avuze.

12Kandi kuko umwaro atari mwiza gutsīkamo kuhamarira amezi y'imbeho, abenshi babagira inama yo gutsuka bakavayo ngo ahari bashobora kugera i Foyinike kuba ari ho bamarira amezi y'imbeho, ari ho umwaro w'i Kirete werekera hagati y'ikasikazi h'iburasirazuba n'ikusi h'iburasirazuba.

13Nuko umuyaga uturutse ikusi uhushye buhoro, bibwira yuko babonye icyo bashakaga, baratsuka bakikira bugufi cyane bw'i Kirete.

14Maze umwanya muto ushize, baterwa n'umuyaga uhuha cyane witwa Urakulo, uturuka kuri icyo kirwa.

15Inkuge irahehwa ntiyabasha kugema umuyaga, turayireka ijya aho ishaka.

16Duhita munsi y'akarwa kitwa Kilawuda twikingaho umuyaga, maze tubona uko dushyira indere mu nkuge, ariko bituruhije cyane.

17Bamaze kuyiterura benda imirunga bayinyuza munsi y'inkuge barayihambira, kandi kuko batinyaga gusukwa ku musenyi usaya witwa Suriti, bamanura imyenda igendesha inkuge, bagenda batyo bajyanwa n'umuyaga.

18Dukomeza guteraganwa n'umuyaga cyane, nuko bukeye bw'aho baroha imitwaro mu nyanja.

19Ku munsi wa gatatu bajugunya iby'inkuge mu nyanja.

20Kandi hashize iminsi myinshi izuba n'inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhuma y'umuyaga mwinshi, ibyo bituma twiheba rwose ko nta wuzakira.

21Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu.

22Kandi none ndabakomeza, nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n'umwe keretse inkuge,

23kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w'Imana, ndi uwayo nyikorera

24akambwira ati ‘Pawulo, witinya ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhaye n'abo mugendana bose.’

25Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe.

26Ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa.”

Inkuge irengerwa, bose bakira

27Ijoro rya cumi n'ane risohoye, duteraganwa hirya no hino mu nyanja ya Adiriya, mu gicuku abasare bakeka yuko hari igihugu begereye.

28Bagera uburebure bw'amazi y'imuhengeri babona nka metero mirongo ine, bicumyeho hato bongera kugera babona nka metero mirongo itatu.

29Kandi kuko batinya gusekura ku ntaza, bajugunya mu mazi inyuma y'inkuge ibyuma bine byo kuyitsīka, bifuza ko bucya.

30Abasare bashatse guhunga mu nkuge bamanurira indere mu nyanja, basa n'abashaka kujugunya imbere y'inkuge ibyuma byo kuyitsīka.

31Pawulo abwira umutware utwara umutwe n'abasirikare ati “Aba nibataguma mu nkuge ntimubasha gukira.”

32Maze abasirikare baca imigozi y'indere, barayireka iragenda.

33Bwenda gucya Pawulo arabinginga bose ngo barye ati “None uyu munsi ni uwa cumi n'ine mutegereza mutarya, mudakoza intoki ku munwa.

34Ni cyo gitumye mbinginga ngo murye kuko ari byo biri bubakize, kandi hatazagira agasatsi kamwe gapfūka ku mitwe yanyu.”

35Amaze kuvuga atyo yenda umutsima, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyagura atangira kuryaho.

36Bose babona ihumure, na bo bararya.

37Twese abari mu nkuge twari abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu.

38Bamaze guhaga baroha amasaka mu nyanja kugira ngo borohereze inkuge.

39Ijoro rikeye ntibamenya icyo gihugu, ariko babonye ikigobe kiriho umusenyi bajya inama y'uko bashobora komoreraho inkuge.

40Bahambura imirunga yari ifashe ibyuma bitsītse inkuge babisiga mu nyanja. Bakibikora bahambura imirunga yakomeje ibyerekeza inkuge, bazamura umwenda w'imbere uyigendesha berekeza ku musenyi.

41Ariko bageze mu ihuriro ry'amazi, basekura inkuge ku butaka bwo hasi y'amazi. Nuko umutwe w'inkuge w'imbere urashinga ntiwanyeganyega, maze uw'inyuma umenagurwa n'imbaraga y'umuraba.

42Abasirikare bashaka kwica imbohe, kugira ngo hatagira uwo muri zo woga agacika.

43Ariko umutware utwara umutwe ashatse gukiza Pawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi kōga bīroha mu mazi kugira ngo abe ari bo babanza kugera ku nkombe,

44n'abandi na bo bamwe bagenda ku mbaho, abandi ku bindi bivuye mu nkuge. Nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose barakira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help