Abeheburayo 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Uburuhukiro Imana yageneye abayizera

1Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk'aho atarishyikira.

2Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera.

3 imaze kurema isi.

4 uyu munsi, ivugira mu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru ngo

“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,

Ntimwinangire imitima.”

8 Guteg 31.7; Yos 22.4 Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby'undi munsi.

9Nuko rero, ku bw'ibyo haracyariho uburuhukiro bw'isabato bubikiwe abantu b'Imana,

10Itang 2.2 kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk'uko Imana yaruhutse iyayo.

11Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.

12Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

13Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambaye ubusa mu maso y'Izatubaza ibyo twakoze.

Kristo ni umutambyi mukuru uruta abatambyi bakuru bo mu isezerano rya kera

14Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w'Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura.

15Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha.

16Nuko rero, twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help