1Nuko agera i Derube n'i Lusitira. Hariyo umwigishwa witwaga Timoteyo umwana w'Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki.
2Yashimwaga na bene Data b'i Lusitira n'abo muri Ikoniyo,
3uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukeba ku bw'Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki.
4Bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab'aho ibyo intumwa n'abakuru b'i Yerusalemu bategetse ngo babyitondere.
5Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose.
Pawulo ahamagarwa kujya i Makedoniya6Bukeye banyura mu gihugu cy'i Furugiya n'i Galatiya, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga ijambo ry'Imana muri Asiya.
7Bageze ahabangikanye n'i Musiya, bagerageza kujya i Bituniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira.
8Nuko banyura i Musiya bagera i Tirowa.
9Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w'Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.”
10Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza.
11Nuko dutsukira i Tirowa, turaromboreza tujya i Samotirake, bukeye bwaho tugera i Neyapoli,
12tuvayo tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y'i Makedoniya wubatswe n'Abaroma bahimukiye. Tumara iminsi muri uwo mudugudu.
13Ku munsi w'isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y'irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n'abagore bahateraniye.
14Umugore witwa Ludiya waguraga imyenda y'imihengeri, wo mu mudugudu witwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga.
15Amaze kubatizanywa n'abo mu rugo rwe, aratwinginga ati “Nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by'ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.” Araduhata.
Umukobwa utewe na dayimoni akizwa16Bukeye tujya aho basengera, duhura n'umuja uragura utewe na dayimoni, yungukiraga ba shebuja cyane n'ingemu.
17Uwo akurikira Pawulo natwe arasakuza ati “Aba bantu ni abagaragu b'Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y'agakiza.”
18Iminsi myinshi agumya kubigenza atyo. Ariko Pawulo abonye ko amurembeje, arahindukira abwira dayimoni ati “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Amuvamo muri ako kanya.
19Ba shebuja babonye yuko nta ndamu bakimutezeho, bafata Pawulo na Sila barabakurubana babajyana no mu iguriro ku batware,
20babashyira abacamanza bati “Aba Bayuda bahagarika imitima cyane y'abo mu mudugudu wacu,
21kandi bigisha imigenzo tuzira kwemera cyangwa kuyikora kuko turi Abaroma.”
22Abari bahateraniye babahagurukirira icyarimwe, abacamanza babatanyaguriza imyenda, bategeka ko babakubita inkoni.
23Bamaze kubakubita inkoni nyinshi babashyira mu nzu y'imbohe, bategeka umurinzi kubarinda cyane.
24Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago.
25Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva.
26Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z'inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka.
27Uwo murinzi arakanguka, abonye inzugi z'inzu y'imbohe zikingutse agira ngo imbohe zacitse, akura inkota ye.
28Nuko agiye kwiyahura Pawulo avuga ijwi rirenga ati “Wikwigirira nabi twese turi hano.”
29Atumira itabaza, aturumbukira mu nzu ahinda umushyitsi, yikubita imbere ya Pawulo na Sila,
30maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?”
31Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n'abo mu rugo rwawe.”
32Bamubwira ijambo ry'Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose.
33Mu gicuku cy'iryo joro arabajyana abuhagira inguma, aherako abatizanywa n'abe bose.
34Arabazamura abajyana iwe arabagaburira, yishimana cyane n'abo mu rugo rwe bose kuko yizeye Imana.
35Ijoro rikeye ba bacamanza batuma abasirikare babo bati “Rekura abo bantu.”
36Umurinzi w'inzu y'imbohe abwira Pawulo ayo magambo ati “Abacamanza baratumye ngo murekurwe. Nuko rero nimusohoke mugende amahoro.”
37Ariko Pawulo arabasubiza ati “Badukubitiye imbere y'abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y'imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo badusohore.”
38Ayo magambo abasirikare bayabwira abacamanza. Bumvise yuko ari Abaroma baratinya,
39baraza babasaba imbabazi, barabasohora babasaba kuva muri uwo mudugudu.
40Bamaze gusohoka mu nzu y'imbohe binjira mwa Ludiya, babona bene Data barabahugura, baragenda.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.