Zekariya 9 - Kinyarwanda Protestant Bible

Umwami ajya i Yerusalemu ahetswe n'indogobe

1 Yes 17.1-3; Yer 49.23-27; Amosi 1.3-5 Ibyo ijambo ry'Uwiteka rihanura ku gihugu cy'i Hadiraki, rigaturiza i Damasiko, kuko abantu n'imiryango ya Isirayeli yose Uwiteka ari we bahanze amaso, Yes 23.1-18; Ezek 26.1—28.26; Yow 4.4-8; Amosi 1.9-10; Mat 11.21-22; Luka 10.13-14

2no ku b'i Hamati hegeranye na ho, n'ab'i Tiro n'ab'i Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane.

3Ab'i Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza nk'urunda umukungugu, n'izahabu nziza bakayirunda nk'urunda ibyondo byo mu nzira.

4Dore Umwami Imana izahanyaga, itsinde imbaraga zaho zo ku nyanja kandi hazatwikwa.

5 Yes 14.29-31; Yer 47.1-7; Ezek 25.15-17; Yow 4.4-8; Amosi 1.6-8; Zef 2.4-7 Abanyashikeloni bazabireba batinye, n'ab'i Gaza bazababara cyane, n'aba Ekuroni ibyo bari biringiye bizabahemukira, kandi i Gaza hazabura umwami, na Ashikeloni abantu bazahashira.

6Ibibyarwa ni byo bizatura Ashidodi, kandi Abafilisitiya nzabaca ku bwibone bwabo.

7Nzamukura amaraso mu kanwa, nzamukura n'ibizira mu menyo. Azaba asigaye arokotse abe uw'Imana, azaba nk'umutware w'u Buyuda kandi Ekuroni hazaba nk'Umuyebusi.

8Inzu yanjye nzayigotesha urugerero ruhangane n'ingabo z'ababisha, kugira ngo hatagira unyuraho agenda cyangwa agaruka. Nta muntu urenganya uzongera kubanyura hagati, kuko noneho mbyiboneye n'amaso yanjye.

9 Mat 21.5; Yoh 12.15 Nezerwa cyane wa mukobwa w'i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w'i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.

10Zab 72.8 Efurayimu nzahakura amagare, n'i Yerusalemu nzahakura amafarashi, n'imiheto y'intambara izahashira. Azabwira amahanga iby'amahoro kandi ubwami bwe buzahera ku nyanja bugere ku yindi, buzahera no ku ruzi bugere no ku mpera y'isi.

11 Kuva 24.8 Kandi nawe ku bw'isezerano ryawe rihamywa n'amaraso, nanjye nkubohoreye imbohe, nzikura mu rwobo rutagira amazi.

12Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri.

13Kuko mfoye Yuda nk'umuheto na Efurayimu akamubera umwambi, kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu b'i Bugiriki, nzakugira inkota y'intwari.

14Kandi Uwiteka azahasesekara agaragare hejuru yabo, umwambi we uzagenda nk'umurabyo kandi Umwami Imana izavuza ihembe, ijyane na serwakira y'ikusi.

15Uwiteka Nyiringabo azabarinda, bazatsemba ababisha bakandagire ku mabuye y'imihumetso. Bazanywa basahinde nk'abanywi ba vino, buzure nk'uko inzabya zo ku nkokora z'igicaniro zuzura.

16Maze uwo munsi Uwiteka Imana yabo izabakiza nk'ukiza umukumbi w'abantu be, bazamera nk'amabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru y'igihugu cye.

17Erega kugira neza kwe ni kwinshi, kandi ubwiza bwe na bwo ni bwinshi! Ingano zizatera abasore kubengerana, kandi vino y'umuhama na yo izatera abakobwa kubengerana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help