1Yosefu yubama mu maso ha se amuririraho, aramusoma.
2Yosefu ategeka abagaragu be b'abavuzi kosa se, abo bavuzi bosa Isirayeli.
3Bamara iminsi mirongo ine bakimwosa, uko ni ko iminsi yo koserezamo ingana. Abanyegiputa bamara iminsi mirongo irindwi bamuririra.
4Iminsi yo kumuririra ishize, Yosefu abwira abo mu rugo rwa Farawo ati “Niba mbagiriyeho umugisha, ndabinginze mubwire Farawo muti
5Itang 47.29-31 ‘Se yamurahirije ibi: dore ngiye gupfa, mu mva nicukuriye mu gihugu cy'i Kanāni abe ari mo uzampamba. None ngo arakwinginga azamuke ahambe se, kandi ngo azagaruka.’ ”
6Farawo ati “Zamuka uhambe so, nk'uko yakurahirije.”
7Yosefu arazamuka ajya guhamba se, ajyana n'abagaragu ba Farawo bose, abakuru bo mu rugo rwe, n'abakuru bo mu gihugu cya Egiputa bose,
8n'abo mu rugo rwa Yosefu bose, na bene se n'abo mu rugo rwa se, abana babo bato, n'imikumbi yabo n'amashyo yabo, ibyo byonyine ni byo basize mu gihugu cy'i Gosheni.
9Ajyana n'amagare y'intambara n'abahetswe n'amafarashi, bagenda ari itara rinini cyane.
10Bagera ku mbuga y'igosorero yo muri Atadi, hari hakurya ya Yorodani, bacurirayo umuborogo mwinshi ukomeye cyane, amara aho iminsi irindwi aharirira se amwiraburiye.
11Bene igihugu b'Abanyakanāni babonye baririra ku mbuga y'igosorero yo muri Atadi, baravuga bati “Uyu ni umuborogo mwinshi w'Abanyegiputa.” Ni cyo cyatumye bahita Abeli Misirayimu, hari hakurya ya Yorodani.
12Abana ba Isirayeli bamukorera uko yabategetse,
13Ibyak 7.16 bamujyana mu gihugu cy'i Kanāni, bamuhamba mu buvumo bwo mu isambu y'i Makipela iri imbere ya Mamure, ubwo Aburahamu yaguranye n'iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti.
Yosefu ahumuriza bene se, arapfa14Amaze guhamba se, Yosefu asubirana muri Egiputa na bene se, n'abandi bose bajyanye na we kumuhambisha se.
15Bene se wa Yosefu babonye ko se yapfuye, baravugana bati “Ahari Yosefu azatwanga, atwiture rwose inabi twamugiriye.”
16Batuma kuri Yosefu bati “So atarapfa yaradutegetse ati
17‘Muzabwire Yosefu ibi: arakwinginze, babarira bene so igicumuro cyabo n'icyaha cyabo kuko bakugiriye nabi.’ None turakwinginze, babarira abagaragu b'Imana ya so igicumuro cyabo.” Yosefu babimubwiye ararira.
18Ndetse bene se baragenda bamwikubita imbere, baramubwira bati “Dore turi abagaragu bawe.”
19Yosefu arababwira ati “Mwitinya. Mbese ndi mu cyimbo cy'Imana?
20Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu.
21None mwe gutinya, nzajya mbagaburirana n'abana banyu bato.” Arabahumuriza ababwira neza.
22Yosefu aturana muri Egiputa n'umuryango wa se, Yosefu arama imyaka ijana n'icumi.
23Yosefu abona abuzukuru ba Efurayimu, n'abana ba Makiri mwene Manase bavukiye ku mavi ya Yosefu.
24Yosefu abwira bene se ati “Ngiye gupfa, ariko Imana ntizabura kubagenderera ikabakura muri iki gihugu, ikabajyana mu gihugu yarahiriye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.”
25Kuva 13.19; Yos 24.32; Heb 11.22 Yosefu arahiza abana ba Isirayeli ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyane amagufwa yanjye, muyakure ino.”
26Nuko Yosefu apfa aramye imyaka ijana n'icumi. Baramwosa, bamushyirira muri Egiputa mu isanduku yo guhambamo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.