Yeremiya 27 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yeremiya agira umwami inama ngo ayoboke Nebukadinezari

1 2 Abami 24.18-20; 2 Ngoma 36.11-13 Mu itangira ry'ingoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka ngo

2“Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati: Ishakire ingoyi n'ibiti by'imbago ubyishyire ku ijosi,

3maze ubyoherereze umwami wo muri Edomu n'umwami w'i Mowabu, n'umwami wa bene Amoni, n'umwami w'i Tiro n'umwami w'i Sidoni, ubihaye intumwa zaje i Yerusalemu kwa Sedekiya umwami w'u Buyuda,

4ubatume kuri ba shebuja uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana y'Abisirayeli ibabwira iti: Uku abe ari ko muzabwira ba shobuja muti:

5Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biri ku isi, mbiremesheje ububasha bwanjye bukomeye n'ukuboko kwanjye kurambuye, kandi nkabyegurira uwo nshaka.

6Nuko rero ibyo bihugu byose nabigabiye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, n'amatungo yo mu misozi narayamuhaye ngo amukorere.

7Kandi amahanga yose azamukorera, we n'umwana we n'umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizazungurwa, ni bwo amahanga menshi n'abami bakomeye bazigabanya igihugu cye.’

8“Nuko rero ubwoko n'igihugu bitazakorera uwo Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, kandi ntibacishe ijosi bugufi ngo bamuyoboke, ubwo bwoko nzabuhanisha inkota n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo nzaba maze kubatsembesha amaboko ye.

9Ariko mwebweho ntimukumvire abahanuzi banyu cyangwa abapfumu banyu, cyangwa inzozi zanyu cyangwa abacunnyi banyu ndetse n'abarozi banyu bababwira bati ‘Ntabwo muzakorera umwami w'i Babuloni’,

10kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma kugira ngo mukurwe mu gihugu cyanyu mujye kure, kandi ngo mbirukane mujye kurimbuka.

11Ariko ubwoko buzayoboka umwami w'i Babuloni bukamukorera, ubwo ni bwo nzarekera mu gihugu cyabwo, kandi buzagihinga bukibemo.” Ni ko Uwiteka avuga.

12Maze mvugana na Sedekiya umwami w'u Buyuda, nkurikije ayo magambo yose nti “Nimuyoboke umwami w'i Babuloni mumukorere we n'abantu be, kugira ngo mubeho.

13Kuki mwapfa wowe n'ubwoko bwawe, muzize inkota n'inzara n'icyorezo, nk'uko Uwiteka yabivuze ku bwoko bwanga gukorera umwami w'i Babuloni?

14Kandi ntimukumvire amagambo y'abahanuzi bababwira ngo ‘Ntabwo muzakorera umwami w'i Babuloni’, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma

15kandi ntabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye kugira ngo mbirukane, ngo mupfe mwe n'abahanuzi babahanurira.” Ni ko Uwiteka avuga.

16Kandi nabwiye abatambyi n'ubu bwoko bwose nti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Ntimukumvire amagambo y'abahanuzi babahanurira bati ‘Dore ibyakoreshwaga byo mu nzu y'Uwiteka bigiye kugarurwa vuba bivanwa i Babuloni’, kuko babahanurira ibinyoma.

17Ntimukabumvire, nimukorere umwami w'i Babuloni kandi muzabaho. Kuki uyu murwa wahinduka umusaka?

18Naho rero niba ari abahanuzi, kandi ijambo ry'Uwiteka rikaba riri kumwe na bo, nibinginge Uwiteka Nyiringabo kugira ngo ibikoreshwa byasigaye mu nzu y'Uwiteka, no mu nzu y'umwami w'u Buyuda n'i Yerusalemu, bye kujyanwa i Babuloni.

19Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ku nkingi no ku gikarabiro kidendeje, no ku bitereko no ku bikoreshwa byasigaye muri uyu murwa,

20ibyo Nebukadinezari umwami w'i Babuloni atajyanye, igihe yajyanaga Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w'u Buyuda amukuye i Yerusalemu, akamujyana i Babuloni ari imbohe hamwe n'imfura zose z'i Buyuda n'i Yerusalemu:

21ni ukuri uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ku bikoreshwa byasigaye mu nzu y'Uwiteka no mu nzu y'umwami w'u Buyuda n'i Yerusalemu iti

22‘Bizajyanwa i Babuloni kandi ni ho bizaguma kugeza umunsi nzajya kubyenda, nkabigarura nkabisubiza ahabyo.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help