Yesaya 29 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abayuda bahanirwa uburyarya

1Yewe Ariyeli, Ariyeli umudugudu Dawidi yagize urugerero, umwaka nimuwukurikize uwundi, nimugire ibirori bihererekanye,

2ariko nzaherako ngirire Ariyeli nabi, maze hazabe kurira no kuboroga, nyamara Ariyeli hazambera Ariyeli.

3Nzakugerereza impande zose nkugoteshe ibihome, nkurundeho ibyo kugusenyera.

4Nuko uzacishwa bugufi uzavugira mu butaka, amagambo yawe azaba aturuka hasi mu mukungugu, ijwi ryawe rizamera nk'iry'umushitsi, rituruke mu butaka ryongorerere mu mukungugu.

5Ariko ingabo z'ababisha bawe zizaba zimeze nk'umukungugu, n'ingabo z'abanyamwaga zizamera nk'umurama utumuka. Ni koko, ni ko bizaba muri ako kanya.

6Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw'inkuba n'umushyitsi w'isi n'umuriri ukomeye, na serwakira n'inkubi y'umuyaga, n'ikirimi cy'umuriro ukongora.

7Ingabo z'amahanga yose zirwanye Ariyeli, abamurwaniriza bose hamwe n'igihome cye bakamurushya, bizaba nk'inzozi cyangwa kwerekwa kwa nijoro.

8Nuko bizamera nk'ushonje arota arya akaramuka afite inzara, cyangwa nk'ufite inyota uko arota anywa akaramuka arembye, agifite inyota. Uko ni ko ingabo z'amahanga yose zirwanya umusozi wa Siyoni zizamera.

9Nimube muretse mutangare, muhumirize amaso mube impumyi. Basinze batanyoye, baradandabirana batanyoye igisindisha

10 bazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli,

24n'abayoba mu mitima na bo bazahinduka abajijutse, n'abinuba bazemera kubwirizwa.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help