1Uwiteka, Mana yo guhōra inzigo,
Mana yo guhōra inzigo, rabagirana.
2Wa mucamanza w'abari mu isi we, wishyire hejuru,
Witure abibone ibibakwiriye.
3Uwiteka, abanyabyaha bazageza he,
Abanyabyaha bazageza he kwishima?
4Badudubiranya amagambo bavuga iby'agasuzuguro.
Inkozi z'ibibi zose zirirarira.
5Uwiteka, bamenagura ubwoko bwawe,
Bababaza umwandu wawe.
6Bica umupfakazi n'umunyamahanga,
Bica n'impfubyi,
7Bakavuga bati “Uwiteka ntari bubibone,
Imana ya Yakobo ntiri bubyiteho.”
8Mwa bameze nk'inka mwe bo mu bantu, mwite kuri ibi,
Mwa bapfu mwe, muzagira ubwenge ryari?
9Iyashyizeho ugutwi ntizumva?
Iyaremye ijisho ntizareba?
10Ihanisha amahanga ibihano ntizahana?
Si yo yigisha abantu ubwenge?
11 1 Kor 3.20 Uwiteka azi ibyo abantu bibwira,
Ko ari iby'ubusa gusa.
12Uwiteka, hahirwa umuntu uhana,
Ukamwigishisha amategeko yawe,
13Kugira ngo umuruhure iminsi y'amakuba n'ibyago,
Kugeza aho abanyabyaha bazacukurirwa ubushya,
14Kuko Uwiteka atazata ubwoko bwe,
Kandi atazareka umwandu we.
15Kuko guca imanza kuzasubira ku kutabera,
Kandi abafite imitima itunganye bose bazabishima.
16Ni nde uzahaguruka akantabara kurwanya abanyabyaha?
Ni nde uzahaguruka mu ruhande rwanjye kurwanya inkozi z'ibibi?
17Iyo Uwiteka ataba umutabazi wanjye,
Ubugingo bwanjye buba bwaratuye vuba ahacecekerwa.
18Nkivuga nti “Ikirenge cyanjye kiranyereye”,
Imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye.
19Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima,
Ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye.
20Mbese intebe y'abanyarugomo izafatanya nawe?
Bagira amategeko urwitwazo rw'igomwa,
21Bateranira gutera ubugingo bw'umukiranutsi,
Bagaciraho iteka amaraso atariho urubanza.
22Ariko Uwiteka ni igihome kirekire kinkingira,
Imana yanjye ni igitare cy'ubuhungiro bwanjye.
23Kandi izabagaruraho gukiranirwa kwabo,
Izabarimburira mu byaha byabo,
Uwiteka Imana yacu, izabarimbura.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.