1Ndaje mu murima wanjye,
Yewe mushiki wanjye, mugeni wanjye.
Nasoromye uduti tw'ishangi twanjye n'utw'imibavu yanjye,
Nanyoye vino yanjye n'amata yanjye.
Nimurye, yemwe ncuti,
Nimunywe ni ukuri munywe cyane,
Mwa bakunzi banjye mwe.
Umugeni:
2Nari nsinziriye,
Ariko umutima wanjye uba maso,
Numva ijwi ry'umukunzi wanjye akomanga aramutsa ati
“Nkingurira mushiki wanjye,
Mukunzi wanjye utagira inenge, numa yanjye,
Kuko umutwe wanjye watonzweho n'ikime,
N'umusatsi wanjye urimo ibitonyanga bya nijoro.”
3Nikuyemo umwambaro wanjye,
Nawambara nte?
Nogeje ibirenge byanjye,
Nabyanduza nte?
4Umukunzi wanjye aseseka ukuboko mu mwenge w'urugi,
Maze mu mutima wanjye urukundo rwinshi rumwuzuramo.
5Ndabyuka njya kumukingurira,
Ibiganza byanjye bitonyangaho ishangi,
Ishangi iyagirana iva ku ntoki zanjye,
Itonyanga ku byuma bikingishwa urugi.
6Maze nkingurira umukunzi wanjye,
Ariko nsanga yahavuye yigendeye.
Umutima wanjye wari washigutse ubwo yavugaga,
Ndamushaka ndamubura,
Ndamuhamagara ntiyanyitaba.
7Mpura n'abarinzi bagenda umudugudu,
Barankubita barankomeretsa,
Abarinzi b'inkike banyambura umwitero wanjye.
8Mwa bakobwa b'i Yerusalemu mwe, ndabihanangirije,
Nimubona umukunzi wanjye,
Mumubwire yuko urukundo rwansābye.
Abakobwa:
9Umukunzi wawe mbese arusha abandi iki,
Yewe wa mugore we, w'indatwa mu bagore?
Umukunzi wawe arusha abandi iki,
Gitumye utwihanangiriza utyo?
Umugeni:
10Umukunzi wanjye arera kandi akeye mu maso,
Ni inyamibwa iruta abantu inzovu.
11Umutwe we ni nk'izahabu nziza cyane,
Umusatsi we uratsibye kandi urirabura nk'intuntu.
12Amaso ye ameze nk'ay'inyana ziri ku migezi,
Yuhagijwemo amata kandi ateye neza.
13Mu misaya ye hameze nk'akarima k'imibavu hararambutse,
Nk'imikingo itwikiriwe n'uburabyo buhumura.
Iminwa ye imeze nk'imyangange,
Itonyanga ishangi iyagirana.
14Ibiganza bye bimeze nk'impeta z'izahabu zashyizwemo tarushishi,
Umubyimba we umeze nk'ihembe ry'inzovu ribajwe,
Ryashyizweho utubuyenge twa safiro.
15Amaguru ye ameze nk'inkingi za marimari,
Zashinzwe mu dutebe tw'izahabu nziza.
Uko ameze asa n'i Lebanoni,
Ni mwiza nk'imyerezi.
16Imvugo ye iranezeza,
Ni ukuri ni mwiza bihebuje.
Uwo ni we mukunzi wanjye,
Kandi uwo ni we ncuti yanjye,
Yemwe bakobwa b'i Yerusalemu mwe.
Abakobwa:
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.