Zaburi 70 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi yahimbiwe kuba urwibutso.

2

3Abashaka ubugingo bwanjye bakorwe n'isoni bamware,

Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma,

Bagire igisuzuguriro.

4Abambwira bati “Ahaa, ahaa!”

Basubizwe inyuma ku bw'isoni zabo.

5Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe,

Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati

“Imana ihimbazwe.”

6Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro n'umukene,

Mana, tebuka uze aho ndi,

Ni wowe mutabazi wanjye n'umukiza wanjye,

Uwiteka, ntutinde.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help