1 Samweli 19 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yonatani ahakirwa Dawidi kuri Sawuli

1Bukeye Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n'abagaragu be bose ngo bice Dawidi.

2Ariko Yonatani mwene Sawuli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburira Dawidi ati “Data Sawuli arenda kukwica, none ndakwinginze ejo mu gitondo uzirinde, wihishe ahiherereye.

3Nanjye nzasohoka mpagararane na data ku gasozi aho uzaba uri, mvugane na we ibyawe, ningira icyo numva nzabikubwira.”

4Bukeye Yonatani avugana na se Sawuli, amushimagiriza Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntuzagirire nabi uwo mugaragu wawe Dawidi kuko nta nabi yakugiriye, ahubwo imirimo ye yakubereye myiza cyane.

5Yahaze amagara ye yica wa Mufilisitiya, Uwiteka atanga agakiza gakomeye mu Bisirayeli bose, ubibonye urabyishimira. None ni iki gituma ushaka gucumura ukavusha amaraso y'utacumuye, ugahora Dawidi ubusa?”

6Sawuli yumvira Yonatani ararahira ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, ntazicwa.”

7Yonatani aherako ahamagara Dawidi, amutekerereza ayo magambo yose. Nuko Yonatani azana Dawidi kwa Sawuli, aguma imbere ye nk'uko yari asanzwe.

Sawuli yongera guhīga Dawidi

8Bukeye hongera kubaho intambara, Dawidi aratabara arwana n'Abafilisitiya yica benshi cyane, baramuhunga.

9Bukeye Sawuli yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi amucurangira imbere. Maze umwuka mubi uvuye ku Uwiteka ahanga kuri Sawuli.

10Sawuli agerageza gutera Dawidi icumu ngo rimushite ku nzu, Dawidi ararizibukira amuva imbere rihama urusika. Nuko Dawidi aracika, arigendera muri iryo joro.

11 Zab 59.1 Sawuli aherako atuma intumwa kwa Dawidi ngo bamurinde, bazamwice mu gitondo. Maze Mikali muka Dawidi aramuburira, aramubwira ati “Iri joro nutiyarura, ejo uzapfa.”

12Nuko Mikali amanurira Dawidi mu idirishya, agenda yiruka arahunga.

13Mikali aherako yenda igishushanyo cya terafimu yabo akirambika ku buriri, yenda uruhu rw'ubwoya bw'ihene arushyira ku musego, acyorosaho imyenda.

14Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi, Mikali arazibwira ati “Ararwaye.”

15Hanyuma Sawuli yongera gutuma intumwa kureba Dawidi, arazibwira ati “Mumuterure ku buriri mumunzanire mwice.”

16Nuko intumwa zinjiyemo zisanga cya gishushanyo cya terafimu ku buriri, ku mutwe wacyo hari uruhu rw'ubwoya bw'ihene.

17Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati “Ni iki cyatumye umbeshya utyo ukarekura umwanzi wanjye, none akaba acitse?”

Mikali asubiza Sawuli ati “Yambwiye ati ‘Reka ngende’. Nakwica nguhoye iki?”

Sawuli akurikira Dawidi

18Nuko Dawidi arahunga, aracika asanga Samweli i Rama, amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose. Bukeye ahagurukana na Samweli, batura i Nayoti.

19Hanyuma babwira Sawuli bati “Dawidi ari i Nayoti i Rama.”

20Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi. Zihageze zisanga umutwe w'abahanuzi bahanura, Samweli ahagaze aho nk'umutware wabo, maze umwuka w'Imana aza ku ntumwa za Sawuli na zo zirahanura.

21Babibwiye Sawuli atuma izindi ntumwa, na zo zirahanura. Arongera atuma izindi ubwa gatatu, na zo zirahanura.

22Bukeye arihagurukira ajya i Rama ubwe, arasukira ku iriba rinini ry'i Seku arabaza ati “Samweli na Dawidi bari he?” Umuntu umwe aramusubiza ati “Bari i Nayoti i Rama.”

23Nuko ajya i Nayoti i Rama. Maze umwuka w'Imana amuzaho na we, agenda ahanura kugeza aho yagereye i Nayoti i Rama.

241 Sam 10.11-12 Ahageze yiyambura imyambaro ye, ahanurira imbere ya Samweli arambaraye hasi yambaye ubusa, yiriza umunsi akesha ijoro. Ni cyo cyatumye bavuga bati “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help