1 yarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye.
22Hamu se wa Kanāni abona se yambaye ubusa, abibwira bene se bari hanze.
23Shemu na Yafeti benda umwambaro bawushyira ku bitugu byabo bombi, bagenza imigongo batwikira ubwambure bwa se, kandi kuko bari bamuteye imigongo ntibarora ubwambure bwe.
24Nowa arasinduka, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye.
25Aravuga ati
“Kanāni avumwe,
Azabe umugaragu w'abagaragu kuri bene se.”
26Kandi ati
“Uwiteka ahimbazwe,
Ni we Mana ya Shemu,
Kanāni abe umugaragu we.
27Imana yagure Yafeti,
Abe mu mahema ya Shemu,
Kanāni abe umugaragu we.”
28Hanyuma ya wa mwuzūre, Nowa amara imyaka magana atatu na mirongo itanu.
29Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itanu, arapfa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.