2 Ngoma 10 - Kinyarwanda Protestant Bible

Rehobowamu atwaza igitugu, Abisirayeli baramugandira(1 Abami 12.1-15)

1Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.

2Bukeye Yerobowamu mwene Nebati abyumvise (kuko yari muri Egiputa aho yari yarahungiye Umwami Salomo), aracikuka.

3Baramutumira, nuko Yerobowamu n'Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati

4“So yadushyizeho uburetwa butubabaza, nuko none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n'uburetwa bukomeye yadushyizeho, natwe tuzagukorera.”

5Arabasubiza ati “Nimugende mumare iminsi itatu muzaze munyitabe.” Nuko abantu baragenda.

6Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki nzasubiza abo bantu?”

7Baramusubiza bati “Nugirira neza abo bantu ukabanezeza, ukababwira amagambo meza, bazakubera abagaragu iteka ryose.”

8Ariko yanga inama yagiriwe n'abasaza, ajya inama n'abasore babyirukanye na we, bamuhakwaho.

9Arababaza ati “Mufite nama ki tuzasubiza abo bantu, Bambwiye ngo nimborohereze uburetwa umukambwe wanjye yabashyizeho?”

10Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati “Uku ni ko uzasubiza abo bantu bakubwiye ngo so yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ububorohereze. Ubabwire uti ‘Agahera kanjye kararuta ubunini ikiyunguyungu cya data.

11Ndetse nubwo data yabashyizeho uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’ ”

12Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk'uko yabategetse ati “Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.”

13Umwami Rehobowamu abasubizanya inabi nyinshi yanze inama y'abasaza,

14abasubiza akurikije inama y'abasore ati “Data yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”

15Nuko umwami ntiyabumvira kuko byaturutse ku Mana, kugira ngo Uwiteka asohoze ijambo rye yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w'i Shilo.

16 2 Sam 20.1 Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, abantu basubiza umwami bati “Ni mugabane ki dufite kuri Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi. Nimusubire mu mahema yanyu yemwe Bisirayeli mwese. None Dawidi urimenyera ibyawe n'umuryango wawe.”

Nuko Abisirayeli bose basubira mu ngo zabo.

17Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y'i Buyuda, bo batwarwaga na Rehobowamu.

18Bukeye Rehobowamu yoherezayo Hadoramu wakoreshaga ikoro, Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise ahuta yurira, ajya mu igare rye ngo ahungire i Yerusalemu.

19Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi kugeza n'ubu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help